00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare ba Ukraine baguye n’abakomerekeye mu ntambara barenze miliyoni- U Burusiya

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 12 December 2025 saa 12:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko ingabo za Ukraine zahuye n’igihombo gikomeye mu ntambara imaze imyaka itatu ihanganye n’igihugu cye, aho imibare y’abapfuye n’abakomeretse, irenga miliyoni imwe.

Lavrov yabivuze ku wa 11 Ukuboza 2025, ubwo yari mu nama yigaga ku buryo umwiryane uri hagati y’igihugu cye na Ukraine wakemurwa, aho yagize ati “Nk’uko ubushakashatsi bw’umwimerere bubigaragaza, igihombo cy’ingabo za Ukraine cyamaze kurenga miliyoni imwe, kandi kiracyakomeza kwiyongera.”

Yongeyeho ko mu gihe intambara yakomeza gukomera, ibihugu byo mu burengerazuba bishyigikiye Ukraine, bishobora kuyikuraho amaboko, kuko intwaro byayihaga zikomeje gukendera.

Ubutegetsi bwa Kiev, bwakomeje kunyuranya ku ngano y’ingabo zayo zimaze kugwa muri iyi ntambara, aho muri uyu mwaka, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2022, abasirikare 43.000 ba Ukraine bapfuye, ndetse abarenga 380.000 bakomeretse. Mu kiganiro gikurikira, yavuze ko abasirikare 100.000 ari bo bapfuye, ariko ibiro bye byaje kubihakana.

Abashyigikiye Ukraine mu bihugu by’Iburengerazuba ntibemeranya n’iyo mibare, aho abasesenguzi benshi bavuga ko igihombo cy’ingabo za Ukraine kiri hejuru cyane y’ibivugwa.

Mu Ugushyingo, ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya byatanze amakuru byifashishije imibare ya Minisiteri y’Ingabo, agaragaza ko buri munsi Ukraine itakaza ingabo 1.400, zirimo abapfa n’abakomereka.

Ingabo za Ukraine zapfuye n'izakomeretse zirenga miliyoni
Intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine, yateye igihombo gikomeye ku mutekano n'ubucuruzi mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages