00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare babiri ba Amerika barasiwe muri Syria

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 13 December 2025 saa 09:02
Yasuwe :

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko Abasirikare bacyo babiri ndetse n’umusemuzi umwe bahitanwe n’igitero cyagabwe n’Umutwe wa Islamic State muri Syria.

Ingabo za Amerika zasobanuye ko abo basirikare baguye mu gico batezwe mu gace ka Palmyra, batatu bakahasiga ubuzima ndetse abandi batatu bagakomereka.

Minisitiri w’Ingabo muri Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko uwishe ingabo za Amerika nta mahoro yabona.

Ati “Iyo wishe Umunyamerika aho waba uri hose ku Isi umara ubuzima bwawe bwose wihishe, ufite ubwoba kuko uziko Amerika izaguhiga, ikakubona kandi ikakwica nabi.”

Ingabo za Amerika ziri muri Syria kuva mu 2014, ku mpamvu zo kurandura umutwe w’iterabwoba wa Islamic State aho ifite abasirikare bagera ku 2000 muri iki gihugu.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko abasirikare bacyo babiri n'umusemuzi umwe bishwe n'umutwe wa ISIS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages