Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’Abanyamerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (U.S. Central Command).

Iki gitero cyagabwe ku wa Gatanu, aho abasirikare b’Abanyamerika bari mu butumwa muri Jordanie bari bahanganye n’ibitero Iran yagabye ku birindiro byabo. Babiri mu basirikare ba Amerika bahasize ubuzima.

Amerika na Iran bigeze ku munsi wa karindwi birwana nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump atangaje ko agahenge hari kashyizweho gahagaritswe.

Iran yari yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika muri Jordanie no ku bindi bice byo mu Kigobe cya Perse nyuma y’ibitero byari byagabwe na Amerika hafi y’inzira ya Hormuz.

Abasirikare babiri ba Amerika biciwe mu gitero Iran yagabye muri Jordanie
Abasirikare babiri ba Amerika biciwe mu gitero Iran yagabye muri Jordanie