00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abategereza imikino y’igikombe cy’Isi bakomeje kwiyambura ubuzima

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 25 June 2014 saa 12:00
Yasuwe :

Mu gihe imikino y’igikombe cy’Isi ikomeje kubera muri Brazil, bamwe mu rubyiruko rukomoka mu Bushinwa batega (betting) ku mikino yabaye bakomeje kwiyambura ubuzima kubera gutsindwa.
Umunyeshuri mu Bushinwa yasimbutse mu nyubako ndende nyuma yo kuribwa arenga ibihumbi 3 by’amadorali yari yategeye mu gikombe cy’Isi.
Uyu munyeshuri wari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye witwa Lin yasimbutse mu nyubako ya karindwi ku ishuri yigagaho nk’uko ikinyamakuru The Times kibivuga.
Umwe mu (…)

Umwe mu babonye uyu munyeshuri yiyahura yagize ati “Namwumvise avuga ngo ‘mwintegeka kubishyura, mumpe iminsi ibiri nzaba nabagaruriye amafaranga yanyu’, numvaga avugira kuri telefoni hafi iminota 10 yos. Nyuma naje kubona ahaguruka ahita asimbuka.”

Lin yahise ajyanwa ku bitaro bya Panyu mu Ntara ya Guangdong ariko abaganga ntacyo bashoboraga kumufasha kuko yahise apfa.

Umwe mu banyeshuri biganaga n’uyu munyeshuri yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa 9AFP) ko Lin yatakaje amadorali 3200 mu gutega ku mikino y’igikombe cy’Isi ikomeje kubera muri Brazil.

Yagize ati “Twumvise bavuga ko yari yaragujije amafaranga menshi kandi inyungu yagombaga gutanga yari nyinshi. Ibi nibyo byatumye yiyahura.”

Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana amakipe yari yaratezeho.

Igihugu cy’u Bushinwa gifite abafana benshi mu gikombe cy’Isi bagikurikirana umunsi ku munsi, abenshi bakaba babicamo bategera imikino.

Amakuru ava muri iki gihugu aravuga ko byagiye kugera kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize abafite ibigo bikora akazi ko gutega (betting) bamaze kubona amayuwani (Yuan) arenga miliyari 4, akubye kabiri ayabonetse mu gikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages