Byatumye biba ukwiyongera kw’abaturage kuri hejuru mu gihe cy’umwaka kuko ari nibura 2.7%, ibyaherukaga kuba mu 1957.
Hagaragajwe ko uko kwiyongera gushingiye ku kuba guverinoma yarashyizeho gahunda yo kujyana abimukira bava mu bindi bihugu mu rwego rwo koroshya imikorere n’ibura ry’abakozi.
Nubwo bimeze bityo ariko kwiyongera kw’imibare y’abimukira bazatura muri iki gihugu cyangwa abazahaba by’igihe gito bashobora guteza zimwe mu mbogamizi mu bice bimwe zirimo nk’imiturire, ibura ry’ibikorwa remezo, ubwikorezi n’itangwa rya serivisi.
Imibare yagaragaje ukwiyongera kw’abaturage kugizwe ahanini na 96% by’abimukira.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yagize uruhare rukomeye mu kwinjiza abimukira mu gihugu cyane ko umwaka ushize guverinoma ye yatangaje ko ifite gahunda yo kongera abimukira nibura ibihumbi 500 buri mwaka kugeza muri 2025.
Canada kandi iri kwemera kwakira abaturage bagizweho ingaruka n’intambara nk’iyo muri Ukraine, Afghanistan ndetse n’abagizweho ingaruka n’umutingito uheruka kwibasira Turikiya na Syria.
Imibare yerekana ko mu 2022 Canada yakiriwe abimukira 437,000 mu gihe abatazahamara igihe kinini binjiye barenga ibihumbi 607.
Imibare yerekana kandi ko Canada igiye kuba igihugu cya mbere mu kongera abaturage bayo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bushingiye ku bufatanye n’iterambere ndetse n’iya mbere mu mu bihugu bikomeye ku Isi bigize G7.
Mu gihe abaturage b’iki gihugu bakomeza kwiyongera ku muvuduko wa 2,7% nibura umubare w’abagituye wazikuba kabiri mu myaka 26 gusa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!