00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage ba Canada biyongereyeho miliyoni mu mwaka umwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 March 2023 saa 02:47
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri Canada cyagaragaje ko abaturage b’icyo gihugu biyongereyeho miliyoni imwe mu mwaka umwe kuko bavuye kuri 38,516,138 bagera 39,566,248.

Byatumye biba ukwiyongera kw’abaturage kuri hejuru mu gihe cy’umwaka kuko ari nibura 2.7%, ibyaherukaga kuba mu 1957.

Hagaragajwe ko uko kwiyongera gushingiye ku kuba guverinoma yarashyizeho gahunda yo kujyana abimukira bava mu bindi bihugu mu rwego rwo koroshya imikorere n’ibura ry’abakozi.

Nubwo bimeze bityo ariko kwiyongera kw’imibare y’abimukira bazatura muri iki gihugu cyangwa abazahaba by’igihe gito bashobora guteza zimwe mu mbogamizi mu bice bimwe zirimo nk’imiturire, ibura ry’ibikorwa remezo, ubwikorezi n’itangwa rya serivisi.

Imibare yagaragaje ukwiyongera kw’abaturage kugizwe ahanini na 96% by’abimukira.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yagize uruhare rukomeye mu kwinjiza abimukira mu gihugu cyane ko umwaka ushize guverinoma ye yatangaje ko ifite gahunda yo kongera abimukira nibura ibihumbi 500 buri mwaka kugeza muri 2025.

Canada kandi iri kwemera kwakira abaturage bagizweho ingaruka n’intambara nk’iyo muri Ukraine, Afghanistan ndetse n’abagizweho ingaruka n’umutingito uheruka kwibasira Turikiya na Syria.

Imibare yerekana ko mu 2022 Canada yakiriwe abimukira 437,000 mu gihe abatazahamara igihe kinini binjiye barenga ibihumbi 607.

Imibare yerekana kandi ko Canada igiye kuba igihugu cya mbere mu kongera abaturage bayo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bushingiye ku bufatanye n’iterambere ndetse n’iya mbere mu mu bihugu bikomeye ku Isi bigize G7.

Mu gihe abaturage b’iki gihugu bakomeza kwiyongera ku muvuduko wa 2,7% nibura umubare w’abagituye wazikuba kabiri mu myaka 26 gusa.

Abaturage ba Canada biyongereyeho miliyoni mu mwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages