00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa Amerika mu Butaliyani yahuriye n’uruva gusenya i Venice

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 July 2026 saa 11:13
Yasuwe :

Abaturage bagera kuri 300 bo mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani bakoze imyigaragambyo ku wa Gatanu bamagana Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Butaliyani, Tilman Fertitta, ubwo yageraga muri uwo mujyi ari mu bwato bwe bw’agatangaza (superyacht), banenga politiki za Perezida Donald Trump.

Aba bigaragambyaga banenze kandi ingamba zikomeye z’umutekano zafashwe n’inzego z’ubuyobozi mu gihe Venice yiteguraga kimwe mu birori bikomeye biyiberamo.

Ambasaderi Fertitta, umuherwe washyizwe muri uwo mwanya na Perezida Trump, ari kuzenguruka inkombe z’u Butaliyani mu bwato bwe bwa metero 117 bwitwa Boardwalk, mu rugendo yise "Freedom 250 Coastal Diplomacy Tour", rugamije kwizihiza imyaka 250 ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibonye ubwigenge.

Abigaragambya bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati "Fertitta nagende", "Amerika nitureke", "Venice ntigomba gukoreshwa” n’andi.

Bagerageje kwegera agace ka Riva dei Sette Martiri, aho ubwato bwa Fertitta bwari buhagaze, ariko bahagarikwa n’abapolisi. Muri icyo gikorwa habayeho guhangana kudakabije hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano.

Aba baturage banagaragaje ko bashyigikiye Abanya-Palestine bo mu bice bya Palestine byigaruriwe, bashinja Israel gukora Jenoside mu Ntara ya Gaza.

Ubwato bwa Fertitta, buherekejwe n’ubwato bukurura amato manini (tugboat), bwahagaze ku cyambu cya Riva dei Sette Martiri, kiri hafi muri kilometero imwe uvuye ku kibuga kizwi nka St. Mark’s Square.

Ubuyobozi bwa Venice bwongereye ingamba z’umutekano kubera impungenge z’uko imyigaragambyo yari iteganyijwe ishobora kubangamira ibirori ngarukamwaka bya Festa del Redentore.

Ibi birori bimaze ibinyejana byinshi byizihizwa mu kwibuka ihagarikwa ry’icyorezo cya mugiga (plague) cyigeze kwibasira uwo mujyi.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu bizitabirwa n’ibihumbi by’abaturage n’abashyitsi.

Abatuye Venice bamaze igihe kinini binubira ingaruka z’ubukerarugendo bukabije ndetse n’uko umujyi wabo ukomeje gukoreshwa nk’ahabera ibirori by’abakire n’ibyamamare, birimo ubukwe bw’uwashinze Amazon, Jeff Bezos, n’umunyamakuru Lauren Sanchez, bwabaye muri Kamena 2025.

Abateguye imyigaragambyo, barimo abo mu muryango Morion Social Centre, bavuze ko babona Fertitta nk’uhagarariye politiki za Donald Trump, bavuga ko ziri guteza intambara, gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza no kongera ibibazo by’ubukungu ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’Isi.

Polisi yo mu Butaliyani yahanganye n'abigaragambyaga imbere ya Ambasaderi wa Amerika mu Butaliyani
Ambasaderi wa Amerika mu Butaliyani yamaganywe n'abaturage bo muri Venice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages