Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Itumanaho ku wa 6 kanama 2025, igaragaza ko umubare w’Abayapani kavukire wagabanutseho abantu 908.574 mu mwaka wa 2024.
Muri uwo mwaka, havutse abana 686.061, ukaba ari wo mubare muto w’abana bavutse mu mwaka umwe, mu gihe abantu hafi miliyoni 1,6 bapfuye.
Minisitiri w’Intebe, Shigeru Ishiba, yari yavuze ko ibi ahanini biterwa no gusaza kw’abaturage. Yasezeranyije ko Leta igiye gushyira imbere ingamba zishyigikira imiryango, zirimo kuyifasha kwita ku bana no gushyiraho amasaha y’akazi atagoranye.
Ariko kugeza ubu, ibyo byose ntibyigeze bigira icyo bihindura ku kibazo cy’umubare muto w’abana bavuka mu Buyapani.
Kugeza ubu, abageze ku myaka 65 kuzamura bangana na 30% by’abaturage bose, bituma iki gihugu kiza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira umubare munini w’abageze mu zabukuru, nyuma ya Monaco. Abafite hagati y’imyaka 15 na 64, bafatwa nk’abashobora gukora, bageze kuri 60%.
Nubwo bimeze bityo, umubare w’abanyamahanga batuye u Buyapani warazamutse ugera kuri miliyoni 3,6 muri Mutarama 2025. Bingana na 3% by’abaturage bose.
Mu 2024, u Buyapani bwari bufite abaturage miliyoni 124.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!