00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayapani bagabanyutseho hafi miliyoni 1 mu mwaka umwe

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 9 August 2025 saa 08:41
Yasuwe :

Impungenge zikomeje kwiyongera mu Buyapani, aho umubare w’abaturage bapfuye urenga ibihumbi 900 ugereranyije n’abavutse mu 2024, iri rikaba ari ryo gabanyuka rinini ry’abaturage ribaye muri iki gihugu kuva cyatangira ibarura mu 1968.

Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Itumanaho ku wa 6 kanama 2025, igaragaza ko umubare w’Abayapani kavukire wagabanutseho abantu 908.574 mu mwaka wa 2024.

Muri uwo mwaka, havutse abana 686.061, ukaba ari wo mubare muto w’abana bavutse mu mwaka umwe, mu gihe abantu hafi miliyoni 1,6 bapfuye.

Minisitiri w’Intebe, Shigeru Ishiba, yari yavuze ko ibi ahanini biterwa no gusaza kw’abaturage. Yasezeranyije ko Leta igiye gushyira imbere ingamba zishyigikira imiryango, zirimo kuyifasha kwita ku bana no gushyiraho amasaha y’akazi atagoranye.

Ariko kugeza ubu, ibyo byose ntibyigeze bigira icyo bihindura ku kibazo cy’umubare muto w’abana bavuka mu Buyapani.

Kugeza ubu, abageze ku myaka 65 kuzamura bangana na 30% by’abaturage bose, bituma iki gihugu kiza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira umubare munini w’abageze mu zabukuru, nyuma ya Monaco. Abafite hagati y’imyaka 15 na 64, bafatwa nk’abashobora gukora, bageze kuri 60%.

Nubwo bimeze bityo, umubare w’abanyamahanga batuye u Buyapani warazamutse ugera kuri miliyoni 3,6 muri Mutarama 2025. Bingana na 3% by’abaturage bose.

Mu 2024, u Buyapani bwari bufite abaturage miliyoni 124.

Umubare w'Abayapani bapfuye uruta kure uw'abavutse mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages