00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bavuga ko aribo bavumbuye Amerika aho kuba Christopher Colomb

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 21 November 2014 saa 07:46
Yasuwe :

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko Umugabane wa Amerika wavumbuwe n’Abayisilamu mu kinyejana cya 12 hafi ibisekuru bitatu mbere y’uko Christopher Colomb ahakandagiza ibirenge.
Mu nama yahuje abayobozi b’idini ya Islam bo muri Amerika y’Amajyepfo, Perezida Erdogan yavuze ko atari Christophe Colomb wavumbuye Amerika ahubwo ari Abayisilamu bayitahuye mu mwaka w’1178. Yagize ati “Abasare b’Abayisilamu batangiye kugera muri Amerika mu mwaka w’1178. Na Christophe kandi (…)

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko Umugabane wa Amerika wavumbuwe n’Abayisilamu mu kinyejana cya 12 hafi ibisekuru bitatu mbere y’uko Christopher Colomb ahakandagiza ibirenge.

Mu nama yahuje abayobozi b’idini ya Islam bo muri Amerika y’Amajyepfo, Perezida Erdogan yavuze ko atari Christophe Colomb wavumbuye Amerika ahubwo ari Abayisilamu bayitahuye mu mwaka w’1178. Yagize ati “Abasare b’Abayisilamu batangiye kugera muri Amerika mu mwaka w’1178. Na Christophe kandi yagaragaje ko hari umusigiti ku musozi wegereye inkengero za Cuba”.

Al-Jazeera ivuga ko ku bw’iyo mpamvu Perezida wa Turukiya yavuze ko yiteguye kubaka umusigiti kuri uwo musozi wavumbuweho umusigiti. Yagize ati: “Ndagirango mbibwire abavandimwe banjye bo muri Cuba, uriya musozi wabera kujyaho musigiti”.

Ibitabo byinshi by’amateka bivuga ko Christopher Columbus yakandagije ibiringe bye ku mugabane wa Amerika mu mwaka w’1492 ubwo yageragezaga gushakisha inzira y’amazi igana mu Buhinde anyuze mu bwato.

Vuba aha bamwe mu bahanga b’idini ya Islam bemeza ko Abayisilamu babaye muri Amerika mbere yo kuvumburwa nubwo nta bimenyetso by’amateka bigaragaza ibyo bavuga.

Mu nyandiko y’umunyamateka Youssef Mroueh yatangajwe mu mwaka w’1996 ntivugweho rumwe, yavuze ko Colomb yasanze umusigiti muri Cuba.

Icyakora ngo ababivuga batya (Abayisilamu) baba bashaka kugoreka cyangwa kuvuga uko bitari ibyo Columbus yashatse kugaragaza asobanura ishusho y’aho hantu yavumvuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages