00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi batanu bakomeye muri EU bakumiriwe muri Amerika

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 24 December 2025 saa 12:26
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hari abayobozi batanu itazemerera visa bitewe n’uruhare rwabo mu gushyiraho amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) akumira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bikabangamira inyungu za Amerika. Barimo uwahoze ari umukomiseri wa EU, Thierry Breton.

Ibi Amerika yabitangaje ivuga ko amategeko ya EU agenga ibigomba kujya n’ibitagomba kujya ku mbuga nkoranyambaga DSA (Digital Services Act) ya EU ahutaza uburenganzira bwa muntu.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko ayo mategeko yose agonga ibigo n’abaturage ba Amerika mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati “Izi mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ziheza inguni n’iyi miryango itegamiye kuri leta yahindutse ibikoresho by’ibihugu by’amahanga mu kugenzura no gucecekesha abantu hagambiriwe guhungabanya Abanyamerika n’ibigo bya Amerika.”

Amerika igaragaza ko ku bw’izo mpamvu abantu basa nkaho ari abacurabwenge bw’aya mategeko batazayikandagiramo.

Barimo na Thierry Breton Amerika ishinja kuba ari we wafashije EU gushyiraho amategeko ya DSA na Imran Ahmed uyobora umuryango urwanya imvugo z’urwango CCDH (Center for Countering Digital Hate).

Breton we avuga ko uyu mwanzuro wa Amerika wo kwimwa visa udahwitse ndetse ko Amerika iri kurebera ikibazo aho kitari.

Abandi bimwe visa barimo Clare Melford uyobora GDI (Global Disinformation Index), ikigo cy’u Bwongereza gifasha mu gukumira ibihuha na Anna-Lena von Hodenberg na Josephine Ballon bayobora ikigo kigenzura ishyirwa mu bikorwa rya DSA.

Amategeko ya DSA ntiyagiye avugwaho rumwe n’ibigo by’ikoranabuhanga bitandukanye dore ko X ya Elon Musk yo iherutse gucibwa arenga miliyoni 141$ yo kutubahiriza ayo mategeko n’uburyo uru rubuga rutangamo ‘blue tick’.

Elon Musk mu gusubiza yahise ahagarika ibikorwa byo kwamamaza bya EU byacaga kuri uru rubuga rwa X.

Amerika yimye visa abayobozi batanu bo muri EU barimo Thierry Breton wahoze ari komiseri muri uyu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages