Mu gihe hasigaye iminsi ibiri gusa i London mu Bwongereza hagatangira ihuriro ry’ umunsi udasanzwe wiswe “Rwanda Day London 2013”, aba mbere bamaze kuhagera baturutse hirya no hino ku isi, abandi na bo biteguye kwerekezayo.
Ku itariki ya 18 Gicurasi 2013, Abanyarwanda n’inshuti zabo biteguye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubu ari umushyitsi mukuru muri “Rwanda Day”; umwanya aganira na bo ku iterambere ry’u Rwanda, na bo bakabaza ibibazo bafite banatanga ibitekerezo.
Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano Munyabagisha Valens na Grace Nyinawumuntu, umukozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bombi bari mu butumwa mu gikorwa cyo gutegura “ Rwanda Day London” bavuganye na IGIHE kuri telefone bari mu rugendo bava i Bruxelles mu Bubiligi bagana London mu nzira y’ubutaka, batangaza ko imyiteguro igeze ku umusozo.
Umwe yagize ati “Ubu turi mu nzira tugana Lodon gufatanya n’abariyo gutangira kwakira abashyitsi batangiye kuhagera baturuka mu Rwanda no hirya no hino ku isi.”
Aba bayobozi berekezaga i London bavuze ko aho bavuye mu Bubiligi abazitabira “Rwanda Day" barangije kwitegura; barindiriye gusa ko kuwa Gatandatu hagera bagahurira aho bamenyeshejwe ko bisi zizabasanga, bagafatanya urugendo bagana London kwakira Perezida Paul Kagame.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Joseph Habineza nawe yatangarije IGIHE ko yiteguye kujya muri Rwanda Day ayoboye itsinda ry’abantu 63 barimo abashoramari baba muri Nigeria yaganiriye nabo bishimira kuzitabira Rwanda Day i London.
Yagize "Kugeza ubu mfite abantu bagera kuri 63 bakora business hano muri Nigeria, harimo Abanyanijeriya (nibo benshi), Abanyagana , Abayamerika Abahinde n’Abasuwisi." Akomeza avuga ko bamwe bamaze kugera i London, abandi bazahagera kuwa Gatandatu.
Ambasaderi Nkurunziza William uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, ahazabera “ Rwanda day London 2013” yatangarije IGIHE ko biteguye kuzakira abantu bari hagati ibihumbi bibiri n’ibihumbi bitatu.



















TANGA IGITEKEREZO