Ku wa Gatandatu nimugoroba, abashinzwe kurinda inkombe ku ruhande rw’u Butaliyani bari mu bikorwa by’ubutabazi batangaje ko kugeza ubu bamaze gutabara abantu bane, mu gihe hari n’abandi umunani imirambo yarohowe.
Kubera ko bwari butangiye kwira ariko, aba barinzi bavuze ko hari abandi benshi bagera ku 100 bataraboneka.
Ubwato bwa gisirikare bw’Abafaransa, amato abiri y’ubucuruzi n’indege ni bimwe mu biri kwifashisha kugira ngo bashakishe abarohamye.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko inkomoko y’abari mu bwato bwarohamye itaramenyekana.
Nubwo umubare w’abimukira bajya ku mugabane w’u Burayi wagiye ugabanuka kuva mu mpera za 2015, bake bakigenda bakunze kwifashisha inzira y’amazi ndetse bakahasiga ubuzima.
Ku wa Gatanu abashinzwe kurinda inkombe z’u Butaliyani batabaye abimukira 550 bashakaga kwambuka inyanja ya Méditerranée berekezaga ku mugabane w’u Burayi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ritangaza ko mu byumweru bibiri bya 2017, abimukira bagera ku 1000 aribo bambutse berekeza ku mugabane w’u Burayi.
Mu 2016 abasaga ibihumbi 360 bambutse inyanja bajya ku mugabane w’u Burayi, muri bo abasaga 5000 bagiye baburirwa irengero abandi bakarohorwa bamaze gushiramo umwuka.



















TANGA IGITEKEREZO