00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira 70 bo muri Ethiopia barohamye mu Nyanja Itukura bashaka kwinjira muri Yemen

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 10 December 2014 saa 11:08
Yasuwe :

Ubwato bwari butwaye abimukira 70 baturutse muri Ethiopia bwarohamye mu Nyanja itukura hafi y’icyambu, ubwo bageragezaga kwinjira muri Yemen ku cyumweru.
Minisitiri w’umutekano muri Yemen yatangaje ku wa mbere ko abantu 70 bari mu bwato buto, bageze mu nkengero z’icyambu cya Al-Makha ikirere kitameze neza, ubwato burarohama bose bagapfa.
Ibiro ntaramakuru by’abashinwa (Xinhua/NAN) bitangaza ko abashinzwe umutekano wo mu mazi bahise bakora ibishoboka byose ngo batabare ntihagire numwe (…)

Ubwato bwari butwaye abimukira 70 baturutse muri Ethiopia bwarohamye mu Nyanja itukura hafi y’icyambu, ubwo bageragezaga kwinjira muri Yemen ku cyumweru.

Minisitiri w’umutekano muri Yemen yatangaje ku wa mbere ko abantu 70 bari mu bwato buto, bageze mu nkengero z’icyambu cya Al-Makha ikirere kitameze neza, ubwato burarohama bose bagapfa.

Abimukira baba barenze ubushobozi bw'amato abatwara

Ibiro ntaramakuru by’abashinwa (Xinhua/NAN) bitangaza ko abashinzwe umutekano wo mu mazi bahise bakora ibishoboka byose ngo batabare ntihagire numwe barokora.

Minisitiri w’Umutekano yakomeje avuga ko bakomeje gushakisha nyiri ubwo bwato, kuko bakeka ko yaba asanzwe acuruza abantu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) rivuga ko aamagana y’abantu barohama buri mwaka, bashaka kwinjira muri Yemen bakoresheje ubwato akenshi buba butwaye umubare urenze ubushobozi bwa bwo.

Mu mwaka w’2013, abarenga 62 000 basabaga ubuhungiro muri Yemen baturutse mu ihembe rya Afurika.

Yemen ni igihugu giteganye na Ethiopia, Somalia na Djibouti bigize ihembe rya Afurika. Ibi bihugu birangwamo inzara, n’umutekano muke bituma benshi mu babituye bahungira mu bihugu bya Aziya gushaka amaramuko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages