Inkuru ya AFP ivuga ko imibare yashyizwe hanze na IOM ku wa Gatanu yerekana ko mu bimukira bagiye ku mugabane w’u Burayi mu mwaka 2015, abagera ku bihumbi 220 bagiye mu Bugiriki, ibihumbi 115 bagiye mu Butaliyani abandi ibihumbi 2000 bagiye muri Espagne na ho abandi bake bajya muri Malte.

IOM yanagaragaje ko ugereranyije n’umwaka ushize wa 2014,aho abagera ku bihumbi 219 ari bo bimukiye ku mugabane w’u Burayi banyuze mu Nyanja ya Méditerranée uyu mwaka umubare w’abimukira ukaba wariyongereye.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) na ryo ryatangaje ko umwaka ushize abagera ku 3500 baburiwe irengero cyangwa bapfira mu Nyanja ya Méditerranée.

Muri uyu mwaka abimukira benshi bapfuye bagerageza kujya ku mugabane w'u Burayi
Muri uyu mwaka abimukira benshi bapfuye bagerageza kujya ku mugabane w'u Burayi

[email protected]