Ni umubare uri hejuru kurusha indi myaka yose.
Imibare yerekana ko ku wa mbere honyine, abimukira 879 binjiye mu Bwongereza, bituma umubare w’abamaze kwinjira mu mezi atandandatu ya mbere ya 2025 ugera ku 19.982, bingana n’izamuka rya 50% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ibintu bikomeje gushyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, mu gihe guverinoma ye ikomeje gukora ibishoboka byose mu kugabanya umubare w’abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Guverinoma ivuga ko abantu barenga 24.000 batari bemerewe kuba mu Bwongereza bamaze gusubizwa iwabo kuva muri Nyakanga 2024, ndetse na guverinoma yanasezeranyije guhagarika ikoreshwa ry’amahoteli ahenze mu gucumbikira abasaba ubuhungiro.
Mu 2024, abantu 73 bapfuye bagerageza kwambuka mu gace ka English Channel bakoresheje ubwato buto.
Umuyobozi w’ishyaka rya Reform UK rya Nigel Farage, aherutse kwandika kuri X ati “Umubare w’abinjira bakoresheje ubwato buto uratangaje kandi uzakomeza kwiyongera nidukomeza kubaha ibikenewe byose bageze hano.”
Muri Gicurasi, Starmer yari yatangaje gahunda yo kugabanya abimukira, avuga ko u Bwongereza bushobora kuzaba ikirwa cy’abanyamahanga, ibyatumye benshi bamunenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!