{Intagondwa zo mu mitwe ya Kiyisiramu zatangaje ku maradiyo n’imbuga nkoranyambaga ko abagabye igitero ko kinyamakuru Charlie Hebdo bakica abanyamakuru b’abapolisi ari intwari zizahora zibukwa.}

Ikinyamakuru Le Figaro kivuga ko Abagize umutwe wa Leta ya Kiyisiramu babinyujije kuri radio yabo yitwa Daech , bishimiye ubwicanyi bwabereye i Paris kuko bwahoreraga Muhammad.

Umwe mu bakomerekeye muri icyo gitero atabarwa
Umwe mu bakomerekeye muri icyo gitero atabarwa

Umunyakuru w’uwo mutwe yashinje ikinyamakuru, Charlie Hebdo gusebya Muhammad.

Ati« intwari z’idini ya Islamu zishe abanyamakuru icyenda, abapolisi babiri ndetse zikomeretsa abandi bakozi 10 b’ikinyamakuru Charlie Hebdo , zihorera intumwa y’Imana Muhammad. »

Ishami rya Al Qaïda mu majyaruguru ya Afurika nabo banditse ku mbuga nkoranya mbaga ko abakoze ibyo bitero ari abarwanyi barwanira ukuri.

Abatalibani bo muri Pakisitani nabo nabo banditse amagambo ku mbuga nkoranya mbaga bashimira abagabye ibyo bitero.
Umwe ati « ndishimye kuko u Bufaransa bwasaruye ibyo bwabibye »

Abandi bo banditse ko u Bufaransa buzaba ubutaka bushya bw’idini ya Isilamu n’ubwo ubu bwiganjemo Abakirisitu.

Abagize Leta ya Kisiramu bagiye bandika ko batazaceceka mu gihe hari uwatuka idini ya Islam.

[email protected]