Iyi myuzure yatewe n’imvura y’amahindu yaguye mu ijoro ryo ku wa 4 Nyakanga 2025. Kuva icyo gihe, abatabazi baracyagisha nubwo icyizere cyo kubona ababuze kigenda kiyoyoka.
Camp Mystic, ikigo cy’imyidagaduro gikora mu mpeshyi, yemeje ko abakobwa n’abakozi bagera kuri 27 bishwe n’umwuzure wahibasiye, abandi bakaba baraburiwe irengero.
Mu gace ka Kerr honyine, abantu abantu 84 barimo abana 28 bishwe n’umugezi wa Guadalupe wari wuzuye. Abandi 32 baracyashakishwa.
Umukangurambaga wo muri Kerr, Nicole Wilson, yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo gutanga impuruza hateganywa imvura ishobora gutera imyuzure, cyane ko ibindi bice bibufite.
Guverineri wungirije wa Texas, Dan Patrick, yemeje ko izo mpuruza zagombaga kuba zihari, anasezeranya ko zizashyirwaho bitarenze impeshyi itaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!