00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abivuriza mu Buhinde batangazwa n’urugwiro Abanyeshuri b’Abanyarwanda babakirana

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 17 February 2015 saa 11:11
Yasuwe :

Abanyarwanda n’Abanyamahanga bahuye n’uburwayi budashobora kuvurirwa mu Rwanda bakoherezwa kuvurirwa mu Buhinde, barishimira umutima wa kimuntu waranze abanyeshuri bibumbiye muri Healthcare Support babitayeho cyane igihe cyose bamaze muri icyo gihugu nta nshuti ya hafi yindi batakira.

Umurundi ufite ubwenegihugu bwa Norvege, Basabose Shaban wagiye mu Buhinde kwivuza umugongo yari amaranye imyaka 11, ashimira abo banyeshuri ukuntu bamucumbikiye kandi bakamufasha ashaka ibitaro bivura ibyo yari arwaye.

Ati” Ubwitange bagaragaza kandi ari abanyeshuri ni agahebuzo! Nawe se bagufasha kubona ibitaro bikuvura indwara urwaye, bakagusemurira Icyongereza cy’Abahindi bakanakurwaza. Muri make ni nka famille yawe uba usanze mu Buhindi!”

Bamwe mu baje kwivuriza u Buhinde bishimiye uko bakiriwe

Ganza Epiphanie yari arwaye impyiko, musaza we amwemerera iyisimbura ariko ibitaro byo mu Rwanda bimutegeka ko ajya mu Buhinde bakamusimburiza irwaye.

Yagize ati” Njye na musaza wanjye twari tugiye mu Buhinde bwa mbere, byaraturenze neza neza! tugeze ku kibuga cy’indege cya Kanombe duhura n’umuntu aduha nimero y’abo banyeshuri bo muri Health Care Support, baradufashije badufasha kubona ibitaro n’amacumbi, banatuba hafi mu gihe twabagwaga kugeza dutashye. Imana ibahe umugisha!”

Musoni Wilson washinze Health Care Support

Musoni Wilson washinze iryo huriro akaba ari nawe uyoboye abanyeshuri bibumbiye muri Health Care Support, avuga ko yashinze iryo huriro nyuma yo kubona benshi basiragira mu Buhinde bagiye kwivuza.

Yagize ati” wasangaga abarwayi bapfa kuza nta muntu bazi ndetse nta rurimi bazi ugasanga Abahinde barabariganyije bakabaca mafaranga atari ngombwa , banakabatwara mu mahoteli ahenze cyane kandi ari kure yaho bivuriza.”

Musoni, wiga muri Kaminuza ya Bangalore mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, asobanura ko iyo umurwayi agiye kuza mu Buhinde ababwira imyirondoro ye n’igihugu akomokamo bakamusabira gahunda yo guhura na Muganga mu bitaro bizobereye mu kuvura indwara arwaye.

Akomeza avuga ko bamufasha kubona impapuro zituma abona Visa, yanagera mu Buhinde bakamufasha kugera ku bitaro bakamushakira n’icumbi ribyegereye.

Health Care Support yamaze kugirana amasezerano n’ibitaro bikomeye byo mu Buhinde biri mu Mujyi wa Bangalore nka HCG Hospital bivura Cancer , Fortis bivura indwara z’amagufa, Apollo Hospital bivura izijyanye n’umutima na Bgs Global Hospital bivura impyiko.

Abanyeshuri bakorera mu mwuka w'ubumwe n'ubufatanye

Uyu muryango w’abanyeshuri umaze, kwinjiramo abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye nk’u Burundi ,Uganda ,Tanzaniya ,DR congo ,Lesotho na Nigeria.

Ku yandi makuru sura urubuga rwabo http://healthcaresupport.co/


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages