Minisitiri ushinzwe imyitwarire myiza, Mohammad Khaled Hanafi yavuze ko bashyizeho ayo mabwiriza nyuma yo gusanga iyo bageze muri iyo pariki, batambara igitambaro kibakingira umutwe cyizwi nka hijab.
Yavuze ko iyo pariki izakomorerwa abagore mu gihe bizaba bigaragaye ko bisubiyeho.
Band-e-Amir ni pariki isurwa cyane muri Afghanistan nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro mu 2009.
Ni pariki isurwa cyane n’imiryango itandukanye, ari nayo mpamvu kuyifunga bishobora kugira ingaruka kuri benshi nkuko BBC yabitangaje.
Abatalibani kuva basubira ku butegetsi mu 2021, bagiye bafata ingamba zitandukanye zibuza abagore ibikorwa bimwe na bimwe nko kubabuza kujya mu mashuri, kugenda bonyine, gufunga inzu zitunganya imisatsi n’ubwiza bw’abagore n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!