Ni umutingito wibasiye Intara za Kunar na Nangarhar ziri mu Burasirazuba bw’igihugu, tukaba uduce turangwamo imisozi myinshi kandi turi mu bukene bukabije, ibituma hari benshi bavuga ko umubare w’abaguye muri uyu mutingito ushobora kwiyongera mu masaha ari imbere.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Afghanistan yasabye abaturage gutuza, abafite uburyo bashobora gutanga ubufasha nabo basabwa kugira icyo bakora muri ibi bihe bitoroshye.
Uburemere bw’uyu mutingito bwatumye ingaruka zawo zumvikana no mu Murwa Mukuru wa Afghanistan, Kabul, uri mu birometero birenga 140 uvuye aho wibasiye.
Uyu mutingito usanze Leta y’Aba-Taliban ihanganye n’ibibazo by’ubukungu byugarije igihugu, ibishobora gutuma ibikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka nawo bigenda biguru ntege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!