Iki kiganiro gishishikariza cyane cyane urubyiruko kwiyunga kuri uyu mutwe wa Leta ya kisilamu.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu Ntara ya Nangarhar, Ahmad Ali Hazrat, aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yagize ati” Abantu benshi bacu nta kazi bagira, iyi radio rero izabashishikariza kwiyunga kuri uyu mutwe.”

Hazrat yakomeje avuga ko abarwanyi b’umutwe wa Islamic State bari mu bilometero birindwi uvuye mu mujyi wa Jalalabad, ndetse ngo niba Leta ntacyo ikoze vuba, iyi radio ishobora kuzavuga kugeza mu murwa mukuru, Kabul, bakahavana abarwanashyaka bashya.

Iki kiganiro kitwa “Ijwi rya Caliphate” ifatwa nka guverinoma ya kisilamu yayobowe na Abou Bakr A- Baghdadi ufatwa nk’umusimbura w’intumwa nkuru y’Imana, Muhammad. Iki kiganiro kiba buri munsi mu rurimi rwitwa Pashto ruvugwa muri Afghanistan, kikamara iminota 90. Havugwamo ubutumwa, ibiganiro (interviews), ndetse n’indirimbo zishimagiza umutwe wa Islamic State.

Hari impungenge ko iyi radio yazatuma uyu mutwe urushaho kwitabirwa
Hari impungenge ko iyi radio yazatuma uyu mutwe urushaho kwitabirwa