00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Yarasiye umukobwa we imbere y’abaturage

Yanditswe na

France Olivier Gatabazi

Kuya 4 May 2013 saa 02:19
Yasuwe :

Mu mpera z’ukwezi kwa kane umubyeyi w’umugabo muri Afghanistan yarashe umukobwa we amasasu 3, imbere y’abaturage basaga 300 amuziza ko ngo yataye umugabo we akijyanira na mubyara we, agateza umuryango igisebo.
Nyuma y’imyaka 11 ingoma y’abatalibani ivuyeho yari izwiho kwicira abagore mu ruhame, ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi biyobowe na Amerika bikayikuraho, iyicwa ry’uwo mugore ryababaje abantu benshi.
Uwo muryango wari utuye mu giturage cya kure mu ntara ya Baghdis, mu majyaruguru (…)

Mu mpera z’ukwezi kwa kane umubyeyi w’umugabo muri Afghanistan yarashe umukobwa we amasasu 3, imbere y’abaturage basaga 300 amuziza ko ngo yataye umugabo we akijyanira na mubyara we, agateza umuryango igisebo.

Nyuma y’imyaka 11 ingoma y’abatalibani ivuyeho yari izwiho kwicira abagore mu ruhame, ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi biyobowe na Amerika bikayikuraho, iyicwa ry’uwo mugore ryababaje abantu benshi.

Uwo muryango wari utuye mu giturage cya kure mu ntara ya Baghdis, mu majyaruguru ashyira u Burengerazuba, ku mupaka na Turkménistan.

Sharafuddin ushinzwe polisi muri iyo ntara yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru ko Halima, uwo mugore wishwe, yari yijyaniye na mubyara we mu gihe umugabo we n’abana be 2 bari muri Iran.

Amnesty International, itangaza ko iyicwa ry’uwo mugore ryabaye ku wa 22/4 mu gace ka Kookchaheel, imbere y’abantu bari hagati ya 300 na 400 kandi hafashwe n’amafoto.

Halima yari apfukamye, musaza we amuri iruhande, umushehe avuga isengesho n’amaduwa bya nyuma na ho se ari ku ntego nko muri metero eshanu. Yamurashe amasasu atatu ahita ashiramo umwuka.

Mbere y’uko uwo mugore araswa, bari babanje kumusabira kwicishwa amabuye ariko ntibyashoboka kuko uwo bari bafanije icyaha atari ahari ngo bafatanye igihano. Ntawe uramenya aho uwo mubyara we aherereye.

Mu bihugu bitsimbaraye ku mahame y’idini ya islam, abiha akabyizi bitemewe n’amategeko babatera amabuye kugeza bashizemo umwuka.

Uwarashe uwo mugore n’abandi babigizemo uruhare ubu barashakishwa na polisi ariko ntawe uzi irengero ryabo.

Nk’uko Aminsty International ibitangaza, guhohotera abagore muri Afghanistan ni icyorezo kandi nababikora bahanwa gake cyane. Ku ngoma y‘abatalibani nta mugore wakoraga cyangwa se ngo umwana w’umukobwa yige kandi barahohoterwaga cyane nta n’ubutabera babonaga.

Ubu bafite ubwoba ko ingabo mpuzamahanga za ISAF nizigenda mu 2014 bizasubira nka mbere, abatsimbaraye ku mahame ya kera bagasubirana ingufu, ibintu bigasubira irudubi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages