Ubwo yari mu nama yiga ku bukungu n’iterambere rya Afurika ibera mu Buyapani, Tokyo Intenational Conference on African Development (TICAD), Ramaphosa yagaragaje ko Afurika yiteguye kugena ahazaza hayo.
Ati "Afurika ntikeneye imfashanyo. Ikeneye abafatanyabikorwa. Abafatanyabikorwa bumva agaciro muhuriyeho, amajyambere arambye, ndetse no gushora mu nganda bihuriweho."
Ramaphpsa yongeyeho ko Afurika iri guhangana n’ihungabana ry’ubukungu ku Isi, impinduka mu buhahirane, ndetse n’impinduka mu by’inganda.
Yagarutse ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) kugira ngo ribashe gukora neza ritange umusaruro, avuga ko hari kunozwa amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi, ndetse no kongera imbaraga mu bikorwa remezo mu koroshya ubuhahirane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!