Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa X hariho ifoto ye imugaragaza yambaye inkweto z’umupira w’amaguru, ati "Mwakoze mwese ku butumwa bunyifuriza ibyiza, nzasubiza nyuma kuko ndahuze ndimo kwitegura, mfite akazi ko gukora.”
McKenzie yahoze ari umugizi wa nabi n'umujura wibaga muri banki, nyuma aza gufata umwanzuro wo guhinduka akabireka.
Atangira kwiba yabikoze afite imyaka 16, nyuma aza guhinduka umugizi wa nabi bimuviramo kujya muri gereza akatirwa imyaka irindwi aribwo yahitaga anafata icyemezo cyo guhagarika ibyo bikorwa yakoraga.
Nyuma yaje gushinga akabyiniro ndetse aba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Si ibyo gusa kuko McKenzi yahawe ibihembo by’ibitabo bivuga ku buzima bwe byasohowe birimo na Bibiliya ya Hustler. Yakoze mu bucuruzi butandukanye burimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Zimbabwe
Afatanyije n’inshuti ye bahuriye muri gereza, Kenny Kunene, bashoye imari mu tubyiniriro dutandukanye muri Afurika y’Epfo.






Ibitekerezo 0