00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo yatanze gasopo: "Putin ntarusha ibyaha Abanyamerika n’Abanyaburayi"

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 May 2023 saa 07:18
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Fikile Mbalula yatangaje ko biteguye kwakira neza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kandi ko nta we uzamuta muri yombi n’ubwo Abanyamerika n’Abanyaburayi bakomeje kubisaba.

Putin biteganyijwe ko muri Kanama uyu mwaka azitabira inama ihuza ibihugu bihuriye mu muryango wa BRICS izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Urikiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha by’intambara muri Ukraine, rusaba Afurika y’Epfo kuzamufata kuko ari kimwe mu bihugu byasinye amasezerano ashyiraho urwo rukiko.

Mu kiganiro Mbalula yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Stephen Sackur, yavuze ko Putin ntacyo azaba kuko atarusha ibyaha Abanyamerika n’Abanyaburayi.

Ati “Putin ni umukuru w’igihugu, utekereza ko Umukuru w’Igihugu yapfa gufatirwa aho ariho hose? Igihugu cyawe cyakoze ibyaha bingana bite muri Iraq? Ni ibyaha bingana bite byakorewe muri Iraq na Afghanistan, ababikoze mwarabafunze? Muri gusakuza gusa ngo Putin, aho gukora icyazana amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya.”

Mbalula yageze aho abaza Sackur nk’umunyamakuru wa BBC ikorera mu Bwongereza, icyo bakoze ubwo Tony Blair wari Minisitiri w’Intebe yajyaga gutera Iraq mu 2003 avuga ko hari intwaro za kirimbuzi, nyamara bikaza kugaragara ko ntazo.

Ati “Tony Blair yagiye muri Iraq avuga ko hari intwaro za kirimbuzi, hari uwo wigeze ubona abirwanya mu Bwongereza? Miliyoni z’abaturage barapfuye muri Iraq na Afghanistan nyamara izo ntwaro kirimbuzi ntazo twabonye.”

Afurika y’Epfo imaze iminsi irebana ay’ingwe n’abanyamerika ndetse n’abanyaburayi kubera ko yanze kwamagana u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine.

Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo aherutse kuvuga ko icyo gihugu cyacuruje intwaro n’u Burusiya kandi buri mu bihano, ibintu byarakaje Afurika y’Epfo agahamagazwa ndetse agasaba imbabazi.

ANC yatangaje ko ntawe uzata muri yombi Putin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages