Perezida Zuma kandi yanasabye Abadepite kubahana, nyuma y’icyumweru kimwe aciwe mu ijambo n’abadepite batavuga rumwe na Leta bamusabaga kwegura.
Zuma yagarutse ku myitwarire yaranze bamwe mu badepite batavuga rumwe na we, maze avuga ko kuba batumva ibintu kimwe bidakwiye kuzana amacakubiri.
Yagize ati "Bamwe muri twe dufite isoni z’ishusho abaturage batubonamo. Ntabwo ari muri Afurika y’Epfo gusa, ku mugabane ndetse no ku Isi hose muri rusange. Ibyo abaturage badutegerejeho byose si ko tubibaha ,ariko nimugira uburenganzira bwo kuvuga ibyo mutekereza ntimugahutaze ubw’abandi. Ushobora kutumva ibintu kimwe na mugenzi wawe.Ibyo si icyaha, ariko mwubahane."
Yakomeje abwira aba badepite ko bakwiye kurandura burundu amacakubiri, kuri we abona nk’umwanzi w’ikiremwamuntu,nk’uko RFI ikomeza ibitangaza.
Ibi Zuma yabivugaga abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi badahari, kuko bavuze ko batagifata Zuma nka Perezida .
Zuma asa n’utorohewe n’abadepite batavuga rumwe na we, nyuma yo gusabwa kwishyura amafaranga yakoreshejwe avugurura inzu ye, mu buryo byavugwaga ko budahwitse.





Ibitekerezo 0