00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Ubujurire bwa Oscar Pistorius bwateshejwe agaciro

Yanditswe na

Mukanez M.Ange

Kuya 4 March 2016 saa 09:11
Yasuwe :

Urukiko muri Afurika y’Epfo rwatesheje agaciro ubujurire bwa Oscar Pistorius wamamaye mu mikino ngororamubiri y’abafite ubumuga uherutse gukatirwa n’inkiko kubera icyaha cyo kwica uwari umukunzi we Reeva Steenkamp.

Pistorius ashinjwa icyaha cyo kwica umukunzi we Reeva Steenkamp muri Gashyantare 2013 amurashe amasasu ane.

Mu Ukuboza 2015 urukiko rwakuyeho icyaha cyo kwica atabigambiriye yari akurikiranyweho, gisimbuzwa icyaha cyo kwica .

Pistorius yahise ajurira mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga asaba ko yakomeza gushinjwa icyaha cyo kwica atabigambiriye dore ko ari nacyo gifite ibihano bito.

Urwego rw’ubushinjacyaha rwatangaje ko urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwanze ubujurire bwa Pistorius ku kuba yakurirwa ibihano, ngo kuko nta mahirwe yari afite yo gutsinda.

Urukiko rurengera Itegeko Nshinga niyo mahirwe Pistorius yari asigaranye yo gukurirwaho icyaha cyo kwica.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko ku itariki ya 18 Mata aribwo Pistorius azakatirwa ku cyaha cy’ubwicanyi.

Kugeza ubu Pistorius afungiwe mu rugo nyuma yo kumara umwaka umwe muri gereza mu myaka itanu yari yarakatiwe mbere.

Oscar Pistorius nta yandi mahirwe asigaranye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages