Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera, yatangarije IGIHE ko babwiwe ko imodoka yamugonze agenda n’amaguru agiye ku kazi, yakwitura hasi indi nayo igaturuka inyuma ikamuhuhura.
Mwamikazi yari amaze igihe gito arangije amasomo muri Afurika y’Epfo, aho yahise ahabona akazi.
Umuryango we uvuga ko bitewe n’ubushobozi ufite bitaborohera kuzana umurambo ngo ushyingurwe mu Rwanda ko ahubwo ababyeyi be babonye ubushobozi aribo bajya gushyingura umwana wabo muri Afurika Y’Epfo.
Usaba ko ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yakurikirana ikamenya neza icyateye iyo mpanuka kuko bo badashobora kumenya uburyo yagonzwemo kuko kuri bo kugerayo ari ikibazo gikomeye.
Mwamikazi Anatalie yavutse mu mwaka 1984 , yari akiri ingaragu.



















TANGA IGITEKEREZO