Lamola yatangaje ko iyo raporo itavugisha ukuri kandi irimo amakosa menshi.

Raporo ivuga ko Afurika y’Epfo iri kugana ku kwambura imitungo abo Amerika yise Abanyafurika b’abazungu (Afrikaners) ndetse no ku kubahohotera, birimo no kubica ariko ibyo birego byamaganiwe kure n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo.

Lamola yagaragaje yatengushywe bikomeye n’iyo raporo, yerekana ko igihugu cye gisanga itavugisha ukuri, kandi ifite amakosa akomeye, ikaba iterekana ukuri ku buzima bw’ubutegetsi bwabo bushingiye ku Itegeko Nshinga kandi bugendera kuri demokarasi.

Yavuze ko iyo raporo yashingiye ku makuru atari yo n’abayatanze batari abo kwizerwa, yerekana ko ari ukwirengagiza bikomeye ibimenyetso simusiga kuko mu byo yagaragazaga hari urupfu rwa bamwe mu bahinzi b’abazungu kandi ngo inkiko ziri gukurikirana ababigizemo uruhare.

Yenenze kandi ko muri raporo ngo hagaragaramo imyitwarire itari myiza y’abapolisi muri Afurika y’Epfo kandi nabyo biri gukorwaho iperereza ngo hamenyekane ukuri kwabyo.

Hashize iminsi ibintu bitifashe neza hagati ya Amerika na Afurika y’Epfo nubwo Perezida Cyril Ramaphosa aherutse kuvuga ko hari gukorwa ibishoboka byose birimo n’ibiganiro na Amerika kugira ngo ibibazo bafitenye bikemuke.

Trump ashinja Afurika y’Epfo gushyiraho amategeko agamije kubangamira Abazungu batuye muri icyo gihugu, aho avuga ko bicwa. Ni ingingo Afurika y’Epfo ihakana yivuye inyuma.

Ibyo kandi byanatumye mu minsi ishize, Amerika ishyiraho umusoro wa 30% ku bicuruzwa bituruka muri Afurika y’Epfo, bituma iki gihugu kiza imbere mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byashyizweho umusoro uri hejuru.

Social media

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yanenze raporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko igihugu cye kiri gukorera irondabwoko abazungu bagituyemo binyuze mu kubambura ubutaka.

Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyrill Ramaphosa ubwo yaganiraga na Donald Trump
Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyrill Ramaphosa ubwo yaganiraga na Donald Trump
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane muri Afurika y'Epfo, Ronald Lamola, yanenze raporo ya Amerika
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane muri Afurika y'Epfo, Ronald Lamola, yanenze raporo ya Amerika