Perezida Donald Trump yatangaje ko igihugu cye cyashyizeho umusoro wa 30% ku bicuruzwa bituruka muri Afurika y’Epfo, bituma iki gihugu kiza imbere mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byashyizweho umusoro uri hejuru.

Ibi byashimangiraga umubano utari mwiza wari umaze iminsi hagati ya Trump na Perezida Cyril Ramaphosa, nubwo aba bakuru b’ibihugu bigeze guhura kugira ngo baganire ku ngingo zitumvikanwaho.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byakunze kohereza muri Amerika ibicuruzwa bitandukanye bidasabye ko bishyura imisoro ihambaye, harimo imodoka, umusaruro w’ubuhinzi, imyenda ndetse n’ibindi.

Afurika y’Epfo rero yasobanuye ko nyuma yo gushyirirwaho umusoro, iri gukora amavugurura agamije gushaka igisubizo no kurebera hamwe kuri icyo cyemezo iheruka gufatirwa na Perezida Donald Trump.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ishoramari, Parks Tau, na Minisitiri w’Ubuhinzi, John Steenhuisen, banatangaje ko bashyizeho itsinda ryihariye rihuriweho n’abahagarariye Perezidanse n’izo minisiteri riziga kuri ibyo biganiro bijyanye n’imisoro n’Amerika.

Nubwo hatashyizwe hanze ibikubiye mu mavugurura yifuzwa ariko bagaragaje ko ari ikintu cy’ingenzi kandi gifite inyungu nyinshi igihugu cyifuzaga.

Banagaragaje ko biteze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizemera ibizaba byasabwe na Afurika y’Epfo muri ayo mavugurura mu kunoza imikoranire y’impande zombi.

Minisitiri w’Ubuhinzi, John Steenhuisen yakomeje agira ati “Tugomba kwihanganira inzitizi ziri imbere yacu, kandi bishoboka ko ubu ari uburyo bushya ibintu bizagendamo, ndumva tugomba gukora ibishoboka byose ngo twubake umubano mwiza na Amerika kandi tubashe kugera ku masoko yayo. Ntekereza ko biri mu nyungu zabo kugira umubano mwiza n’igihugu gifite ubukungu bukomeye kandi giteye imbere mu by’inganda kurusha ibindi byose ku mugabane.”

Afurika y’Epfo ariko yagaragaje ko igihe kigeze ngo ifungure amaso, inagure imikoranire n’ibindi bihugu birimo nk’u Bushinwa, u Buyapani, n’ibyo mu Burasirazuba bwo hagati aho gucungira cyane kuri Amerika.

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Tau, yavuze ko igihugu cya bo kiteguye gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere isoko rusange rya Afurika nk’amahirwe yo kwigira umugabane ufite kandi bakanarushaho guteza imbere imikoranire n’Ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Afurika y’Epfo yateguje impinduka mu mikoranire y’ubucuruzi n’Amerika
Afurika y’Epfo yateguje impinduka mu mikoranire y’ubucuruzi n’Amerika