Ni kamwe mu duce twa mbere twifashishwaga n’abantu basuraga umunara wa ‘Tour Eiffel’, yubatswe mu 1889, mu kugera ku gice cyo hejuru h’uyu munara.
Aka gace k’ingazi zahuzaga amagorofa abiri y’umunara wa Eiffel, kakuweho mu 1983 ubwo yashyirwagamo ‘ascenseur’.
Biteganyijwe ko agace kamwe gashobora kugurishwa hagati y’ibihumbi 120 by’Amayero (arenga miliyoni 205 Frw) n’Amayero ibihumbi 150 (arenga miliyoni 256 Frw).
Aka gace kamaze imyaka 40 kabitswe kuva gakuwe ku munara wa Tour Eiffel mu 1983 .
Tour Eiffel iri mu bintu bya mbere bikurura ba mukerarugendo benshi ndetse n’uwavuga ko uri mu bisurwa cyane kuri iyi Si ntiyaba ari kure y’ukuri kuko isurwa n’abarenga miliyoni zirindwi buri mwaka, ndetse imaze gusurwa n’abarenga miliyoni 300 kuva wakubakwa.
Mbere abasuraga umunara wa ‘Tour Eiffel’ bifashishaga ingazi icyo gihe cyose kugeza mu 1983 ubwo uyu munara wavugururwaga, hagashyirwamo ‘ascenseur’ mu rwego rwo korohereza abawusuraga kugera ku gice cyo hejuru bitabagoye.
Aka gace kazagurishwa ku wa 21 Gicurasi 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!