00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agace k’inganzi z’umunara wa ‘Tour Eiffel’ kagiye kugurishwa miliyoni 256 Frw

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 8 April 2026 saa 09:54
Yasuwe :

Agace k’ingazi z’umunara wa Tour Eiffel kafashaga ba mukerarugendo kuwugendaho utarashyirwamo ‘ascenseur’, gashobora kugurishwa miliyoni zirenga 256 Frw mu cyamunara.

Ni kamwe mu duce twa mbere twifashishwaga n’abantu basuraga umunara wa ‘Tour Eiffel’, yubatswe mu 1889, mu kugera ku gice cyo hejuru h’uyu munara.

Aka gace k’ingazi zahuzaga amagorofa abiri y’umunara wa Eiffel, kakuweho mu 1983 ubwo yashyirwagamo ‘ascenseur’.

Biteganyijwe ko agace kamwe gashobora kugurishwa hagati y’ibihumbi 120 by’Amayero (arenga miliyoni 205 Frw) n’Amayero ibihumbi 150 (arenga miliyoni 256 Frw).

Aka gace kamaze imyaka 40 kabitswe kuva gakuwe ku munara wa Tour Eiffel mu 1983 .

Tour Eiffel iri mu bintu bya mbere bikurura ba mukerarugendo benshi ndetse n’uwavuga ko uri mu bisurwa cyane kuri iyi Si ntiyaba ari kure y’ukuri kuko isurwa n’abarenga miliyoni zirindwi buri mwaka, ndetse imaze gusurwa n’abarenga miliyoni 300 kuva wakubakwa.

Mbere abasuraga umunara wa ‘Tour Eiffel’ bifashishaga ingazi icyo gihe cyose kugeza mu 1983 ubwo uyu munara wavugururwaga, hagashyirwamo ‘ascenseur’ mu rwego rwo korohereza abawusuraga kugera ku gice cyo hejuru bitabagoye.

Aka gace kazagurishwa ku wa 21 Gicurasi 2026.

Agace k’inganzi z’umunara wa ‘Tour Eiffel’ kagiye kugurishwa miliyoni 256 Frw
Mbere Tour Eiffel itarashyirwamo ‘ascenseur’, abayurira bakoreshaga ingazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages