00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahazaza ha iPhone mu Bushinwa hari mu manga

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 6 March 2024 saa 09:50
Yasuwe :

Mu byumweru bitandatu bya mbere bya 2024, telefone za iPhone zagurwaga mu Bushinwa zagabanyutseho ku kigero cya 24% mu gihe iza Huawei yo muri icyo gihugu, zo zakomeje kwiyongera.

Ikigo Counterpoint cyakoze ubushakashatsi, cyagaragaje ko muri ibyo byumweru bitandatu bya mbere by’umwaka, umubare wa telefone zigezweho za Huawei zaguzwe, wiyongereyeho ku kigero cya 64%.

Ni amakuru atari meza ku Kigo Apple cy’Abanyamerika ari nacyo gikora iPhone, nyuma y’igihe kiri mu bya mbere bikunzwe mu Bushinwa.

Ni mu gihe kandi ibigo byo muri Amerika by’ikoranabuhanga bikomeje guhanganira isoko n’ibyo mu Bushinwa.

Ubushakashatsi bwa Counterpoint kandi bugaragaza ko iPhone zitorohewe n’izindi telefone zikomeje gushyirwa ku isoko n’ibigo nka Oppo, Vivo na Xiaomi.

U Bushinwa busanzwe ari rimwe mu masoko akomeye ya Apple. Huawei iri kwigaranzura, imaze igihe yarazonzwe n’ibihano yafatiwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo kutemererwa gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ry’Abanyamerika muri telefone zayo.

Yongeye kubyutsa umutwe mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze ubwoko bushya bwa telefone buzwi nka Mate 60, bukoresha Internet ya 5G.

Byatunguye byinshi mu bihugu by’Abanyamerika n’Abanyaburayi, kuko bumaga ko Huawei idashobora kwigaranzura ibihano yahawe bituma itagera ku isoko ry’ibikoresho bigezweho byifashishwa muri telefone.

Uko gukora telefone igezweho kandi ifite ubushobozi buhambaye nyamara nta koranabuhanga rivuye muri Amerika n’i Burayi, nabyo byaratunguranye bishimangira imbaraga u Bushinwa bukomeje gushyira mu kwigira mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Huawei yaherukaga telefone ica agahigo mu 2020 ubwo yagurishaga ku bwinshi ubwoko bwa telefone buzwi nka Honor.

Kugeza ubu nubwo imibare ya telefone zagurishijwe mu byumweru bitandatu bya mbere bya 2024 yagabanyutse, Vivo iracyari ku isonga y’ibigo bigurisha telefone nyinshi zigezweho mu Bushinwa nkuko Counterpoint yabitangaje.

Apple yatangiye kugabanya ibiciro bya telefone zayo mu Bushinwa guhera mu kwezi gushize, ndetse zimwe muri iPhone ziri mu bubiko bwa Alibaba zishyirirwaho nkunganire ituma abakiliya bakangukira kuzigura.

BBC yatangaje ko kugabanyuka kw’abakeneye iPhone mu Bushinwa bishobora gushyira mu kaga Apple, kuko ari kimwe mu bihugu yavanagamo agatubutse.

Amafaranga Apple yinjiza mu Bushinwa nayo yaragabanyutse kuko mu mezi atatu ya nyuma ya 2023, hinjijwe miliyari 20,82$, mu gihe mu gihe nk’icyo mu 2022 hari hinjijwe miliyari 23,9$. Hari miliyari hafi eshatu z’amadolari zagabanyutseho.

Abaguzi ba telefone za iPhone mu Bushinwa bakomeje kugabanyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages