Amatora yo gusimbura Raisi waguye mu mpanuka, ateganyijwe tariki 28 Kamena 2024.
Inama nkuru izwi nka Guardian Council yanze kwemeza kandidatire ya Ahmadinejad wayoboye Iran guhera mu 2005 kugeza mu 2013.
Mu bemejwe nta mugore urimo cyangwa se umuntu ukomeye mu batavuga rumwe na Leta.
Abakandida bemejwe ni Mohammed Bagher Qalibaf w’imyaka 62, wahoze ari Meya w’umujyi wa Tehran akaba ari na we uhabwa amahirwe.
Abandi bemejwe ni Saeed Jalili, Ali Reza Zakani, Mostafa Pourmohammadi, Amirhossein Ghazizadeh Hashem na Masoud Pezeshkian.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!