Ku wa 2 Ukwakira 2026, umuntu wo mu buyobozi bwa Amerika yabwiye ABC News ko iyo ndege irimo gukorerwa amavugurura agamije kunoza uko imbere hayo hameze. Icyakora, ntiyasobanuye niba harimo n’ayo kongera ubushobozi bwayo mu bijyanye n’umutekano wa Perezida.
Aya makuru atangajwe nyuma y’uko muri Nzeri, Trump yari yabwiye umunyamakuru wa ABC News, Rachel Scott, ko iyo ndege izoherezwa gukorerwa amavugurura mu Ukwakira, arimo kongererwa uburyo bwo gucunga umutekano, kandi ko bizatwara iminsi igera kuri 60.
Icyo gihe yagize ati “Igiye kongererwa ubushobozi ku rwego rwo hejuru. Izoherezwa kugira ngo ibe indege nziza cyane. Imbere hayo habe heza kurusha ahandi, moteri na zo zibe nziza kurusha izindi.”
Yakomeje avuga ko nubwo isanzwe ifite ibikoresho byinshi, kongererwa ubushobozi bwayo ku buryo yabasha kujya mu gace ako ari ko kose bizatwara iminsi igera kuri 60.
Ibiro bya Perezida wa Amerika ntibyahise bisubiza ibibazo bya ABC News ku bijyanye no kumenya niba ayo mavugurura azibanda no ku mutekano, igihe azarangirira cyangwa igihe indege izongera gukoreshwa.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747-8, ifite agaciro ka miliyoni 400$, yatanzwe n’umuryango w’ibwami muri Qatar. Iyo mpano yateje impaka mu badepite bamwe n’impuguke mu mahame y’imyitwarire y’abayobozi, kubera ko yatanzwe n’igihugu cy’amahanga.
Iyi ndege imaze hafi imyaka 14 ikozwe. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Trump yayise “indege y’agatangaza kurusha izindi ku Isi”.
Yayimuritse muri Kamena 2026. Urugendo rwayo ruheruka rwamenyekanye ni urwo ku wa 16 Nzeri, ubwo yajyanaga Trump muri North Carolina.
Mu ngendo aheruka gukorera imbere mu gihugu, Trump yakoresheje Air Force One yari isanzweho. Muri zo harimo urwo yagiriye muri Texas na Oklahoma ku wa Kane, urwo muri Chicago ku Cyumweru mu irushanwa rya golf rya Presidents Cup, n’urwo muri Tennessee ku wa Gatandatu kureba umukino w’umupira w’amaguru wa kaminuza.
Yanayikoresheje ajya mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York ku wa 21 na 22 Nzeri.
Niba aya mavugurura azamara iminsi 60 nk’uko Trump yabivuze, iyo ndege ntizakoreshwa mu ngendo zo kujya mu nama ya ASEAN muri Philippines no mu ya APEC mu Bushinwa, zombi ziteganyijwe muri Ugushyingo. Trump yamaze kwemeza ko ateganya kwitabira iya APEC.
Kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 Nzeri, Trump yakoresheje iyi ndege yatanzwe na Qatar mu rugendo yagiriye muri Ireland. Ni rwo rwa mbere yari ayikoresheje ajya mu mahanga nyuma y’uko muri Nyakanga yahinduye indege mu ibanga, ubwo yavaga mu nama ya NATO muri Turikiya, kubera gutinya kugabwaho igitero na Iran.
Icyo gihe, urwego rushinzwe kurinda Perezida wa Amerika, Secret Service, rwari rwagiriye Trump inama yo gukoresha Air Force One ya mbere kubera impamvu z’umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!