Yijeje ko u Bwongereza bwiyemeje kuzamura ubushobozi bwabwo bwa gisirikare kugira ngo bwitegure ibyo bihe.
Mu ruzinduko yagiriye mu kigo cy’inganda zikora intwaro, Starmer yagize ati “Dushingiye ku isesengura ry’inzego zacu z’ubutasi n’iz’ibindi bihugu bya NATO, u Burusiya bushobora gutera NATO mu 2030.”
Yongeyeho ko iki ari cyo “gihe cy’akaga gakomeye mu buzima bwacu,” bityo leta ye ifite inshingano zo kwitegura.
Ibi bije bishimangira umuburo w’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, wavuze ko u Burusiya bushobora gukoresha imbaraga za gisirikare kuri NATO mu myaka itanu iri imbere.
U Bwongereza bwiyemeje kongera ishoramari rya gisirikare nyuma y’uko ubushobozi bwabwo bugabanyutse.
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko gahunda y’ishoramari mu bikorwa bya gisirikare izashyirwa ahagaragara mbere y’inama ya NATO muri Nyakanga uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!