Akanama k’Umutekano ka Loni ku wa 18 Ukuboza kongereye manda abacamanza 8 b’urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda kugira ngo babashe gusoza imanza bagejejweho, n’izo bashobora kwakira mu minsi mike iri imbere.
Ikinyamakuru The Newtimes kivuga ko abacamanza Mehmet Giiney wo muri Turkia na William H. Sekule wo muri Tanzania manda yabo yongerewe ikazarangira muri Nyakanga mu 2015.
Abandi bacamanza bane bongerewe manda y’umwaka umwe izarangira ku ya 31 Ukuboza 2015 cyangwa nyuma y’aho ni Mandiaye Niang wo muri Senegal, Khalida Rachid Khan wo muri Pakistan , Arlette Ramaroson wo muri Madagascar ndetse na Bakhtiyar Tuzmukhamedov Russia.
Abandi ni Perezida w’urukiko Vagn Joensen wo muri Denmark n’umushinjacyaha Hassan Bubacar Jallow.
Kongera manda z’abacamanza byemezwa ari uko byatowe ku majwi icyenda y’ibihugu bigize Akanama k’Umutekano ka Loni.
Intumwa y’ u Rwanda yungirije mu Kanama k’Umutekano ka Loni, Nduhungirehe Olivier yavuze ko ibyatumye bongererwa manda ari ugukemura ibibazo biri tekinike kurusha ko byaba bijyanye no kuburanisha.
Yagize ati “ Uyu mwanzuro ni uwo gutuma ICTR Ifata ingamba zo kuzakomeza kurangiza imanza za Bucyibaruta Laurent, Munyeshyaka Wenceslas, Uwinkindi Jean na Munyagishari Bernard zoherejwe kuburanishwa n’inkiko zo mu bihugu ”
Yongeyeho ko ibyo byasabwe n’u Rwanda , kuko iperereza ryari rigikorwa mu Bufaransa kuri Bucyibaruta na Munyeshyaka muri 2007 ryagendaga buhoro.
Mu mwaka wa 2010, Loni yari yarafashe umwanzuro ko ICTR igomba kuba yoje imirimo yayo tariki ya 31 Ukuboza 2014 . Uyu mwaka wongeweho ni uwo gusoza imirimo iri tekinike y’uru rukiko.
Uyu mwanzuro usaba ibihugu byose bikekwamo kubamo abakoze jenoside kugira ubufatanye bwo gutanga abo bantu bacyekwa bagashyikirizwa urukiko vuba bishoboka.
Uru rukiko ruracyashakisha abantu icyenda bacyekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo barimo na Kabuga Felicien Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zarashyiriyeho miliyoni eshanu z’amadorali zizahembwa uzafasha mu kumufata.
Abandi ni Bizimana Augustin, Mpiranya Protais, Kayishema Fulgence, Sikubwabo Charles , Ntaganzwa Ladislas, Munyarugarama Pheneas , Ndimbati Aloys ndetse na Ryandikayo.
Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kuburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi , rwatangiye mu Gushyingo 1994 rukaba rwagombaga gusoza imirimo yarwo tariki ya 31 Ukuboza 2014.



















TANGA IGITEKEREZO