Papa Francis yategetse ko ibi bice bisubizwa i Betelehemu bikuwe i Roma muri Bazilika ya Santa Maria Maggiore, aho byajyanye mu kinyejana cya karindwi nk’impano.
Biteganyijwe ko bizabanza kwerekanwa i Yeruzalemu mbere y’uko bikomeza urugendo bikajyanwa i Betelehemu, mu kubihuza n’intangiriro zo kwizihiza umunsi wa Noheli.
Abayobozi bavuga ko ibyo bice by’akavure bivugwa ko Yezu yavukiyemo, bizagumishwa mu rusengero rwa St Catherine i Betelehemu, aho bivugwa ko umukiza yavukiye.
Mu ruzinduko Perezida wa Palestine, Mahmud Abbas, aheruka kugirira i Vatican mu 2018, yasabye Papa Francis ko aka kavure gasubizwa i Betelehemu, icyifuzo Papa yaje no guhita aha umugisha.
Aka kavure bivugwa ko ari impano Sophronius wayoboraga Jerusalem yahaye Papa Theodore I mu kinyejana cya karindwi, kakaba kandi karafashije benshi mu byo kwizera i Roma.
Abantu baturutse hirya no hino ku isi bateraniraga i Roma baje kureba aka kavure k’amateka, bikaba byizewe ko bazanakomeza kugasura i Betelehemu.



















TANGA IGITEKEREZO