00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al Jazeera igiye guhagarikwa muri Israel

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 October 2023 saa 08:17
Yasuwe :

Guverinoma ya Israel igiye guhagarika Ishami rya Al Jazeera muri icyo gihugu nyuma y’aho iki gitangazamakuru gishinjwe gutangaza ibihungabanya umutekano wacyo n’icengezamatwara rishyigikira abarwanyi ba Hamas bo muri Palestine.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Minisitiri w’Itumanaho, Shlomo Karhi, abifashijwemo n’inzego z’umutekano, yasabye guverinoma kwemeza ihagarikwa ryihuse rya Al Jazeera muri Israel, televiziyo y’Abanya-Qatar.

Minisitiri w’Itumanaho muri Israel, Shlomo Karhi, yagize ati “Israel iri mu ntambara yaba ku butaka, mu kirere, mu nyanja no mu bitekerezo. Nta na rimwe tuzemera ko ibiganiro bihungabanya umutekano w’igihugu bikomeza gukwirakwizwa mu bantu.”

“Ibyo guverinoma iza kwemeza bizadufasha gufunga televiziyo zose no kuzambura ibikoresho byazo ndetse no kwaka ibyangombwa abanyamakuru babo bahungabanya umutekano w’igihugu mu bihe by’intambara.”

Yavuze ko Al Jazeera itangaza ibisenya Israel, igakorana n’imitwe nka Hamas n’indi y’iterabwoba mu gutiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu gihugu cya Israel, bityo bikagira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Inkuru ya i124 ivuga ko icyifuzo cyo guhagarika Al Jazeera kizemerezwa mu nama itaha y’abaminisitiri. Kuri ubu byamaze kwemezwa na Minisitiri w’Ingabo n’izindi nzego.

Mu gihe iyi nama y’abaminisitiri yaba yemeje itegeko ryo guhagarika Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru Israel ivuga ko bikora nka yo, rizashyirwaho umukono na Minisitiri w’Itumanaho kandi bihite bitangira gushyirwa mu bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages