Ibiro by’Ubutasi by’u Bwongereza MI5 byatangaje ku wa gatatu ko abarwanyi b’intagondwa za kiyisiramu bo muri Syria bateganya ibitero by’ubwiyahuzi mu bihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi kandi ko ibiro by’ubutasi by’ibyo bihugu bidashobora kubahagarika uko byakabaye.
Televiziyo France 24 yatangaje ko umuyobozi wa MI5, Andrew Parker yabwiye abanyamakuru ko ibihugu bikomeye bikwiye kurya biri menge.
Ati” Twamaze kumenya ko agatsiko k’intagondwa za al-Qaeda muri Syria gateganya kugaba ibitero byinshi by’ubwiyahuzi ku bihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi.”
“Nubwo twe n’abo dufatanyije turagerageza kubikumira uko dushoboye, turemera ingufu nke zacu, ntitwashobora guhagarika buri kimwe cyose.”
Parker yagaragaje ko nubwo ibihugu bikomeye bihuze birwanya umutwe wa Leta ya Kiyisiramu, Al Qaeda ikiri ikibazo gikomeye.
Ati” Turacyafite ikibazo gikomeye cy’ibitero biteguye neza bya al-Qaeda n’abambari bayo, barateganya ibitero ku modoka zitwara abantu no ku bantu bakomeye ku giti cyabo.”
Umuyobozi wa MI5 aherutse gutangaza ko ubwicanyi bwakore abanyamakuru b’ikinyamakuru nengamyitwarire Charlie Hebdo ari ikimenyetso kibutsa ibihugu bikomeye ko Isi idasakaye.



















TANGA IGITEKEREZO