Uyu mushinga w’itegeko washyizweho umukono ku wa Mbere w’iki cyumweru, ugamije gucogoza ubwiyongere bw’ibikorwa byo gusambanya abana.
Muri iri tegeko, abahamwe n’ibyaha bazajya bahabwa imiti kugeza igihe urukiko ruzanzurira ko batagikeneye kuyifata ndetse ni bo bagomba kwishyura ikiguzi cyayo.
CNN yanditse ko uwahamijwe icyaha uzasaba guhagarikirwa imiti azaba anyuranyije n’amasezerano ndetse abe yasubizwa muri gereza.
Ivey yavuze ko “Uyu mushinga w’itegeko ugamije kurengera abana muri Leta ya Alabama.’’
Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi muri Alabama yemeje iri tegeko mu kwezi gushize nyuma yo kurimurikirwa na Depite wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, Steve Hurst.
Depite Steve Hurst yavuze ko na we ubwe bimugiraho ingaruka nyinshi kumva ubuhamya bw’ibigo birera abana bato buvuga ukuntu bafatwa ku ngufu.
Imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Alabama yamaganiye kure iryo tegeko kuko nta bushakashatsi bwakozwe ngo hamenyekane niba nta ngaruka iyo miti igira ku buzima.
Umuyobozi w’Umuryango udaharanira Inyungu wa American Civil Liberties Union of Alabama, Randall Marshall, yatangaje ko iryo tegeko rinyuranye n’uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “Bifite ingaruka zikomeye ku bijyanye no guhabwa ubuvuzi umuntu yihitiyemo, uburenganzira bwite, ndetse n’igihano kidasanzwe. Ni ukugarura ibihe byo muri ya myaka y’umwijima.’’
Yakomeje avuga ko “Igihano nk’iki gihabwa abakoze ibyaha cyahozeho mu mateka ariko twateye imbere mu butabera twari twararenze ibihano bimeze bityo.’’
Kwamburwa ubushobozi bwo kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bikorwa mu buryo butandukanye harimo kunyweshwa ibinini cyangwa guterwa urushinge.
Kugeza ubu leta zirindwi zirimo Louisiana na Florida zamaze gusinya amategeko yo gutera imiti itwara ubushake bw’umugabo ku wahamwe n’icyaha cyo gufata cyangwa gushaka gufata umwana ku ngufu.
Mu 2009 mu Bwongereza hakozwe umushinga wo kugerageza iyo miti ku bagororwa bagaragazaga irari rikabije ry’imibonano mpuzabitsina.
Koreya y’Epfo na yo yemeje iri tegeko muri Nyakanga 2011, mu gihe mu 2016 nabwo Indonesia yemeje itegeko risimbura iryashyiragaho igihano cy’urupfu ku bafata abana ku ngufu.



















TANGA IGITEKEREZO