Mu butumwa bw’amashusho, Minisitiri Gjonaj yanyujije kuri Facebook ku wa 24 Werurwe 2020, yavuze ko Guverinoma yemeje icyo gikorwa cyo kurekura imfungwa z’Abanya-Albania mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Imfungwa zigiye kurekurwa ni izari zisigaje igifungo cy’imyaka itatu n’itanu bari hejuru y’imyaka 60 y’amavuko bakaba basanzwe bafite izindi ndwara zikomeye babana na zo.
Minisitiri Gjonaj yavuze ko byatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa Kabiri. Ati “Ku mpande zombi abazarekurwa ni abatakoze ibyaha bikomeye cyangwa ngo babe baragize uruhare mu byaha byakozwe n’amatsinda cyangwa imitwe.”
Yashimangiye ko abayobozi bafashe ingamba za ngombwa ndetse bashyira imbaraga mu buvuzi muri gereza zo muri icyo gihugu bagamije kurinda abagituye kwandura COVID-19.
Yagize ati “Abari mu bihano muri gereza zacu turi kubitaho, turi kwita ku buzima bwa buri wese tutitaye ku wo ari we.”
Mu bihe by’ako kato, guhura kw’imfungwa n’abagize imiryango yazo byahagaritswe bisimbuzwa ikoranabuhanga mu rwego rwo kurinda imfungwa n’imiryango yazo.
Urwego rw’Ubuzima muri Albania rwemeje ko abantu 123 bagaragayeho Coronavirus, muri bo 10 barakize, abandi batanu barapfuye.



















TANGA IGITEKEREZO