Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibivuga, aba banyamategeko kuri uyu wa 11 Ukuboza 2023 batangaje ko Navalny yavanwe muri gereza yari amaze umwaka urenga afungiwemo, ajyanwa ahantu hatazwi.
Umuvugizi wa Navalny, Kira Yarmysh, yatangaje ko umunyamategeko w’uyu munyapolitiki yagiye kuri gereza, ategerereza hanze ko amubona, ariko ntiyamubona. Ni bwo yaje kumenya ko umukiriya we atakibarizwa aho ngaho.
Yarmysh yagize ati “Ntabwo tuzi aho aherereye ubu. Ashobora kuba ari muri gereza yihariye kandi mu Burusiya hari izigera kuri 30. Tuzagerageza kugera kuri buri gereza, tumushakishe.”
“Ubu ari wenyine, kandi ari mu maboko y’abigeze kugerageza kumwica. Ntabwo tuzi icyo bari bukore. Ni yo mpamvu kumuvugaho biri ngombwa.”
Navalny abuze mu gihe itsinda ry’abamushyigikiye ryitegura gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ukwiyamamaza kwa Putin uherutse gutangaza ko aziyamamariza gukomeza kuyobora u Burusiya.
Gusa Yarmysh we yatangaje ko gucika intege kutazabaho. Ati “Ibura rya Navalny ntabwo rizaca intege umuhate wacu.”
Uyu munyapolitiki w’imyaka 47 y’amavuko yatawe muri yombi mu 2021 nyuma yo gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ko abayobozi bakomeye mu Burusiya barimo Putin “bibye igihugu” amafaranga menshi. Yashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo kubeshyera abayobozi.
Ifungwa rya Navalny ryamaganwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byemeza ko azira kuba ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!