00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amadeni y’u Bufaransa akomeje gutumbagira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 September 2026 saa 01:33
Yasuwe :

Mu gihe manda ya kabiri ya Perezida Emmanuel Macron igenda igana ku musozo, uko ubukungu bw’u Bufaransa buhagaze bikomeje guteza impaka. Amadeni ya Leta yarazamutse, ubushomeri bwongeye kwiyongera, mu gihe ubushobozi bw’ingo bwo guhaha na bwo bwagabanutse mu mezi ashize.

Ni ibintu biri gutuma Abafaransa benshi batishimira uko ubukungu bw’igihugu cyabo bwifashe. Ubushakashatsi bwa CSA bwakorewe CNews, Europe 1 na Le Journal du Dimanche muri Nzeri 2026 bwagaragaje ko 66% by’ababajijwe bavuga ko uko ubukungu bwitwaye mu gihe cya Macron ari bibi.

Ikibazo kiri ku isonga ni amadeni ya Leta.

Ubwo Macron yageraga ku butegetsi mu 2017, amadeni y’u Bufaransa yari hafi miliyari 2.263 z’amayero. Mu mpera z’igihembwe cya mbere cya 2026 yari amaze kugera kuri miliyari 3.536,1 z’amayero. Ni ukuvuga ko yiyongereyeho hafi miliyari 1.273 z’amayero mu gihe cy’imyaka icyenda.

Imibare igaragaza ko ayo madeni angana na 117,5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ugereranyije na 115,7% mu mpera za 2025. Mu gihembwe cya mbere cya 2026 cyonyine, amadeni yiyongereyeho miliyari 75,6 z’amayero.

Ibi bivuze ko amafaranga u Bufaransa bubereyemo ababuguriza ubu aruta agaciro k’ibyo ubukungu bwabwo butanga mu mwaka umwe.

Ikibazo cy’amadeni cyagiye cyiyongera mu bihe bitandukanye, harimo imyaka y’icyorezo cya Covid-19 ubwo Leta yashyiraga amafaranga menshi mu gufasha abaturage n’ibigo, ndetse n’igihe ibiciro by’ingufu byazamutse cyane. Hagati aho kandi impaka ziriho ubu zibanda ku buryo Leta izagabanya amafaranga ikoresha arenze ayo yinjiza, mu gihe idashaka kongera umutwaro ku baturage.

Ubushomeri bwongeye kuzamuka

Macron yari yarashyize imbere intego yo kugeza ubushomeri hafi kuri 5%, ariko ntiragerwaho.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubushomeri mu Bufaransa bwageze kuri 8,3%, buvuye kuri 8,1% mu gihembwe cyari cyabanje. Abantu badafite akazi bageze kuri miliyoni 2,7, biyongeraho 62.000 mu mezi atatu gusa. Ugereranyije n’umwaka wari wabanje, abashomeri bari biyongereyeho 261.000.

Uru nirwo rwego rwo hejuru ubushomeri bugezeho kuva mu gihe cya Covid-19 mu 2020; icyo gihe nikivanwamo, ni urwego rwo hejuru kuva mu 2019. Icyakora, ubushomeri buracyari hasi ugereranyije n’uko bwari bumeze hagati mu 2015.

Ibyo byiyongeraho ko ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha na bwo bwagabanutse. Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, umusaruro mbumbe w’u Bufaransa ntiwiyongereye, ahubwo wagumye kuri 0%, mu gihe ubushobozi bwo guhaha ku muntu bwagabanutseho 0,6%.

Amadeni y’u Bufaransa amaze kugera kuri miliyari 3.536 z’amayero, avuye hafi kuri miliyari 2.263 mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages