Iri shyaka rizwi mu Cyongereza nka ‘The Communist Party of China (CPC)’ ryashinzwe mu 1921, ritangirizwa mu Mujyi wa Shanghai. Ryashinzwe na Li Dazhao wari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Peking University na Chen Duxiu waharaniye impinduramatwara mu Bushinwa.
Chen Duxiu ni nawe wabaye umunyamabanga wa mbere w’iri shyaka. Mu ntangiriro, CPC ryari ishyaka ry’abahinzi n’abandi bantu batishoboye kuko ahanini aribo ryakoreraga ubuvugizi.
Kubera gushyira imbere abatishoboye, iri shyaka ryatangiwe kwibonwamo n’abantu kugeza ubwo mu 1949 ryari rimaze kwamamara hose mu Bushinwa no muri Taiwan.
Ku wa 1 Nyakanga 2021 iri shyaka ryizihije imyaka 100 ishize ritangijwe. Ni ibirori byabereye ahazwi nka Tiananmen Square, byitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi 70 barimo na Perezida Xi Jinping.
Mu mbwirwaruhame yagejeje kuri aba baturage Perezida Xi Jinping yavuze ko igihe cyo kunnyuzura u Bushinwa cyarangiye by’iteka ryose, yemeza ko u Bushinwa budakeneye amasomo y’amahanga. Yavuze ko abazabigerageza bazisanga mu rugamba bazaba basa nk’abahanganyemo n’urukuta rwubatswe n’abasaga miliyari 1,4.
Ati“Ntituzigera twemerera uwo ariwe wese kunnyuzura, guhutaza cyangwa kugenzura u Bushinwa, abo aribo bose bazagerageza gukora ibyo bazakubita imitwe ku rukuta rw’icyuma rwubatswe n’Abashinwa barenga miliyari 1.4.”
Si ubwa mbere u Bushinwa bwikoma ibihugu bikomeye kuko no mu kwezi gushize ubwo hateranaga inama ya G7, umuvugizi wa ambasade y’u Bushinwa i Londres mu Bwongereza yavuze ko iminsi y'ifatwa ry’ibyemezo by’uko isi ibaho bifashwe n’agatsiko gato yarangiranye n’igihe cyahise.
Yongeyeho ko yaba ibihugu bikize n’ibikennye byose byakabaye bingana mu kugena uko isi ibaho, imyanzuro yose igomba guhurirwaho n’ibihugu byose aho gufatwa n’agatsiko gato.
Mu 1982 ishyaka CPC ryabaye nk'irihindura umurongo ritangira kwinjiza abakiri bato biganjemo abanyeshuri ba kaminuza n’abikorera.
Mu bamenyekanye cyane mu bayoboke b’iri shyaka harimo Mao Zedong wabaye Perezida w’u Bushinwa ndetse akaba anafatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu. Uretse kuyobora u Bushinwa Mao Zedong yanayoboye iri shyaka kuva 1949 kugeza mu 1976.
Kugeza ubu mu Bushinwa iri shya rifite abayoboke babarirwa muri miliyoni 95,2%, aba bangana na 6.7% by’abaturage bose b’u Bushinwa. Abagore bagize 28,8% by’abayoboke b’iri shyaka.
Mu guhitamo abayoboke iri shyaka rihera ku banyeshuri bo muri kaminuza bafite amanota meza, aho batoranywa n’abarimu bagashyirwa mu muryango w’urubyiruko urishamikiyeho nyuma barangiza amasomo yabo n’inyigisho zijyanye n’ishyaka bakarahizwa.
CPC yizihije imyaka ijana u Bushinwa buri ku mwanya wa kabiri mu bukungu ku isi ndetse ibipimo bitandukanye by'ubukungu bigaragaza ko mu 2030, aricyo gihugu kizaba kiri ku mwanya wa mbere mu bukungu.
U Bushinwa ku ngoma ya CPC, bwakoze agashya kataraba ahandi ku Isi, ko kuvana abaturage miliyoni 700 mu bukene mu myaka 30 ishize.




















Ibitekerezo 0