Perezida w’icyo gihugu Rodrigo Duterte avuga ko ashaka kumara mu gihugu abantu bacuruza ibiyobyabwenge, aho mu mezi atandatu amaze ku butegetsi yatangije ibikorwa byo guhiga abacuruza ibiyobyabwenge, aho inzego zibishinzwe zimaze guhitana abagera ku 6000 naho abagera ku 900 000 babivamo, barimo abagiye bashyirwa muri gereza zicucitsemo abantu, naho ibiyobyabwenge byaguraga amamiliyari menshi byo byarafashwe.
Nk’uko Daily Mail yabitangaje, Umuvugizi wa Guverinoma ya Phillipines, Ernesto Abella, yatangaje ko ibiyobyabwenge batabifata nk’ikibazo cy’umutekano w’igihugu ahubwo ari n’icy’ubuzima rusange, ku buryo bubatse ahantu hatandukanye ho gushyira abo byasabitse hirya no hino mu gihugu.
Ati “Igipimo cy’ibyaha cyaragabanutse cyane, bikatwereka ko ahanini ibyo byaha byari bishamikiye kubiyobyabwenge. Ni ikibazo cyo kubyumva mu buryo bwiza. Niba ujya wumva abantu batandukanye, ubu barashima cyane ko bashobora kugenda bakagera imuhira mu mudendezo.”
Gusa amafoto akomeza kugaragaza abantu batandukanye barasirwa mu murwa mukuru Manila, naho abandi bafungiwe muri gereza irimo ubucucike budasanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO