Nyuma yo kwinjira ku butaka bwa Israel, abarwanyi ba Hamas bafashe abaturage benshi nk’imbohe, bajya kubafungira mu Ntara ya Gaza isanzwe ituwe n’abasaga miliyoni ebyiri.
Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Lt. Col. Richard Hecht, yavuze ko ubu bari mu gihirahiro cy’uburyo bagomba kubohoza abaturage babo, dore ko mu kwihimura Israel yahise itangira kugaba ibitero kuri Hamas.
Ibitero biri kugabwa mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Gaza, ahakekwaho kuba ibirindiro bya Hamas n’abarwanyi bayo.
Hecht yavuze ko mu bafashwe harimo abasivile, abana n’abakecuru.
Uretse abaturage ba Israel kandi, mu bafashwe harimo n’abanyamahanga. Urugero rw’abamenyekanye harimo umugabo n’umugore bo muri Mexique, Abanya-Brésil batatu n’abandi.
Ishami rya Gisirikare ry’Umutwe wa Hamas ryatangaje ko uko Israel irushaho kubagabaho ibitero, biza gushyira mu kaga ubuzima bw’imbohe wafashe.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ari bwo bwa mbere mu mateka cyagira abaturage bacyo benshi bafashwe bugwate n’umutwe w’ibyihebe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!