Kuwa Mbere tariki 25 Ukwakira nibwo igisirikare cya Sudani cyahiritse ubutegetsi bw’inzibacyuho bwari bumaze imyaka ibiri buriho kuva Omar al-Bashir yahirikwa ku butegetsi mu 2019, gitangaza ko hagiyeho ibihe bidasanzwe mu gihugu ‘État d’urgence’.
Uku gusesa ubutegetsi bwa gisivile byateje imvururu mu gihugu abaturage birara mu mihanda barwana barigaragambya abashinzwe umutekano barabarwanya biviramo barindwi urupfu, abandi 140 barakomereka.
Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, yavuze ko igihugu cye kidashyigikiye na gato ibyo iki gisirikare cyakoze.
Ati “Twamaganye ivanwaho rya guverinoma ya gisivile ndetse n’ibigo biyishamikiyeho. Turasaba ko byasubizwaho mu magaru mashya.”
Amerika yahise ihagarika inkunga ya miliyoni 700$ yari igeneye gufasha guverinoma ya gisivile muri Sudani mu bijyanye n’ubukungu. aho yatangaje ko France 24 ko nta mafaranga na make iki gihugu cyari cyakoherereje Sudani bityo ko yahise ahagarikwa kubera iyi Coup d’état.
Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yasabye ko habaho ibiganiro hagati y’igisirikare n’ubutegetsi bw’abasivile kugira ngo iki gihugu kibemo amahoro kandi kiyoborwe mu buryo bwa demokarasi.
Gen Antonio Guterres uyobora Umuryango w’Abibumbye nawe yunze mu ry’aba bayobozi agira ati “Namaganye iyi Coup d’état ya gisirikare muri Sudani. Minisitiri w’Intebe Hamdok n’abandi bayobozi bakuru bagomba gufungurwa vuba bishoboka.”
Umuyobozi w’ihuriro ryashyizweho ryo gusangira ubutegetsi hagati y’abasivile n’abasirikare, (Sovereign Council) Gen Abdel-Fattah al-Burhan, yatangaje ko icyatumye habaho Coup d’état ari ubwumvikane buke bwarangwagwa mu banyapolitiki, avuga ko hagiye kuyobora igisirikare kugeza igihe hazabera amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2023.
Minisitiri ushinzwe amakuru n’umuco muri Sudani yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose gukomeza imyigaragambyo kugeza igihe ubutegetsi busubijwe abasivile.
I condemn the ongoing military coup in Sudan. Prime Minister Hamdok & all other officials must be released immediately. There must be full respect for the constitutional charter to protect the hard-won political transition. The UN will continue to stand with the people of Sudan.
— António Guterres (@antonioguterres) October 25, 2021
The United States rejects the dissolution of the transitional government in Sudan by security forces and calls for its immediate restoration without preconditions.
— Secretary Antony Blinken (@SecBlinken) October 26, 2021
La France condamne avec la plus grande fermeté la tentative de coup d'État au Soudan. J’exprime notre soutien au gouvernement de transition soudanais et appelle à la libération immédiate et au respect de l’intégrité du Premier ministre et des dirigeants civils.
— Emmanuel Macron (@EmmanuelMacron) October 25, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!