00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amanpour yasabwe kwambara nk’umuyisilamukazi, asubika ikiganiro yari afitanye na Perezida

Yanditswe na Uwabeza Hussein
Kuya 22 September 2022 saa 04:41
Yasuwe :

Umunyamakuru wa CNN, Christiane Amanpour yijujutiye Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi nyuma y’uko amwangiye kugirana ikiganiro na we atitwikiriye nk’abayisilamukazi kandi ngo atari mu gihugu kigengwa n’ayo mategeko.

Byari biteganyijwe ko ikiganiro kiba kuri uyu wa Gatatu i New York aho Perezida Raisi yari yitabiriye Inteko rusange ya 77 ya Loni.

Amanpour yari amaze iminsi yitegura icyo kiganiro na Raisi, akaza gutungurwa ku munota wa nyuma ubwo intumwa za Raisi zamubwiraga ko ikiganiro kigomba kuba uwo munyamakuru yambaye igitambaro mu mutwe nk’umuyisilamukazi.

Ni ikiganiro cyari kigiye kuba mu gihe muri Iran hari imyigaragambyo ikaze y’abagore basaba uburenganzira bwabo, harimo no kudategekwa kwambara ibitambaro byo mu mutwe aho bagiye hose. Imyigaragambyo bivugwa ko imaze kugwamo abantu umunani.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Amanpour yagize ati “Iminota 40 imaze kurenga ku isaha twagombaga gutangiriraho, haje umwe mu bafasha Perezida ansaba ko nakwambara igitambaro mu mutwe ngo kuko ari mu kwezi gutagatifu kwa Muharram na Safar, ndabyanga. Aha turi ni New York, hano nta mategeko yo kwitwikira mu mutwe ahaba, si n’umuco wacu, ndetse nanamubwiye ko nta wundi Perezida wa Iran wigeze ansaba ibintu nk’ibi mu gihe tutari ku butaka bwa Iran”.

Nyuma y’uko uyu munyamakuru yinangiye akanga kwitwikira byarangiye ikiganiro yagombaga kugirana na Perezida Raisi kiburijwermo.

Hashize iminsi imyigaragambyo muri Iran ifashe indi ntera, abantu bigabiza imihanda bigaragambiriza urupfu rwa Mahsa Amini waguye muri kasho ya Polisi.

Leta ya Iran yatangaje ko uyu Mahsa Amini yazize ibibazo by’umutima ariko umuryango we ukabihakana, abagore benshi bagaragara batwika imyitero yabo.

Amanpour yategereje Perezida Raisi aramubura kuko uwo munyamakuru yanze kwambara igitambaro gitwikira umutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages