Nubwo nta mibare y’abaguye muri ibi bitero yatangajwe n’Igisirikare cya Amerika, bikekwa abarwanyi batanu b’imitwe ya Kataib Sayyid al-Shuhada na Kataib Hezbollah, ikoresha ibirindiro byarashwe na Amerika, bitabye Imana, icyakora Ibiro Ntaramakuru bya Syria, Sana, byavuze ko mu bapfuye harimo umwana umwe n’abandi baturage batatu.
Amerika ishinja Iran gufasha imitwe y’iterabwoba yarashwe, ibikorwa ivuga ko byakajije umurego nyuma y’iraswa rya Gen. Qasem Soleiman wishwe n’indege za Amerika muri Mutarama umwaka ushize.
Ni ubwa kabiri Perezida Joe Biden wa Amerika ategetse ko Amerika irasa ku mitwe y’iterabwoba, ibintu bidasanzwe kuri ba Perezida ba Amerika mu mwaka wabo wa mbere ku butegetsi.
Amerika isigaje abasirikare 2 500 muri Iraq, mu gihe iri no mu bikorwa byo kuvana ingabo zayo muri Afghanistan, aho abasesenguzi bemeza ko kugabanya ingabo mu Burasirazuba bwo Hagati bizajyana no kongera ibitero by’indege mu bice Amerika idafitemo ingabo kandi ikifuza kuharwanira.
Iran yari imaze igihe mu biganiro na Amerika bigamije kugarura icyo gihugu mu masezerano yo kugenzura ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi cyari giherutse gushyiraho umukono mu 2015, ariko Perezida Donald Trump akaza kuyikuramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!