Mbere ho amasaha macye ngo umuhango w’irahira rya Trump ube, yaraye yitabiriye ibirori bibanziriza iki gikorwa nyir’izina nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abanyamerika baguye mu mvururu zabaye muri iki gihugu mu myaka ya 1800.
Muri iri rimbi rizwi nka Arlington National Cemetery hashyinguye imibiri igera ku bihumbi 400.
Mbere y’aho gato, Trump yaherekejwe mu buryo bwihariye ava i New York yerekeza i Washington DC aho imihango y’irahira rye iri bubere. Bwa mbere na mbere yasize indege ye yitwa ‘Executive One’ agenda mu ndege ya Boeing y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abashinzwe umutekano, Secrete Service, bamuterera amasari.
Mu ijambo yavugiye mu gitaramo cyabereye i Washington DC, yijeje abanyamerika ko azakora cyane kugira ngo Amerika yongere kuba igihangange ku Isi ndetse buri wese agerweho n’iterambere yifuza.
Umuhango w’irahira rya Trump urabera ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U.S. Capitol (cyangwa Capitol Hill bakunda no kuyita Capitol Building).
Abayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakiriho bose bategerejwe kwitabira ibi birori (usibye George H.W. Bush n’umugore we bari mu bitaro)
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo byatangajwe ko Hillary Clinton wari uhanganye na Trump mu matora n’umugabo we Bill Clinton nabo bazitabira. Ni ibirori bitambuka kuri Televiziyo zose zikomeye muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO