00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwari bumaze iminsi muri Cuba bwavuyeyo

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 18 June 2024 saa 05:00
Yasuwe :

Ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwari bumaze iminsi itanu mu myitozo yaberaga mu gice cy’inyanja ya Atlantique kigenzurwa na Cuba bwatashye.

Iyi myitozo ifatwa nk’iyo kwerekana imbaraga igisirikare cy’u Burusiya kirwanira mu mazi gifite, yabaye mu gihe umwuka mubi wabwo n’ibihugu bigize umuryango NATO ukomeje gututumba bitewe n’intambara ya Ukraine.

Iyi myitozo yakiriwe neza n’abaturage ba Cuba ndetse n’ubuyobozi bwaho, kuko mu gihe ubu bwato bwari muri iki gice, muri Cuba hazamuwe amabendera y’u Burusiya ubwo bwahageraga mu cyumweru gishize.

Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel tariki ya 15 Kamena 2024 yasuye aya mato, aganira n’abayatwara nk’uko yabisobanuriye ku rubuga nkoranyambaga X.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cuba yasobanuye ko aya mato nta kibazo ateye ku mutekano w’akarere, bitewe n’uko nta ntwaro kirimbuzi yari afite.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidacana uwaka n’u Burusiya, na zo zahise zohereza ubwato bwazo bwa USS Helena mu gace ka Guantanamo Bay, hafi y’amato y’u Burusiya.

Amerika yasobanuye ko kuba amato y’ingabo z’u Burusiya yari muri Cuba ntacyo biyitwaye ariko ko byari ngombwa ko iyagenzura, yifashishije USS Helena.

U Burusiya bwatangaje ko imyitozo yagenze neza kandi abasirikare bakoreshaga aya mato bitoje kurasa ku ntera iri hejuru ya kilometero 600.

Abaturage bo muri Cuba bishimiye kubona amato y'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages